Polisi yagaragaje imikoreshereze y’imihanda mu gihe cy’imyitozo ibanziriza shampiyona y’Isi y’Amagare

Imikino - 11/09/2025 6:24 AM
Share:

Umwanditsi:

Polisi yagaragaje imikoreshereze y’imihanda mu gihe cy’imyitozo ibanziriza  shampiyona y’Isi y’Amagare

Polisi y’u Rwanda yagaragaje imikoreshereze y’imihanda mu gihe cy’imyitozo ibanziriza shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 igiye kubera mu mujyi wa Kigali ndetse inerekana imihanda yazakoreshwa n’abandi.

Harabura iminsi 10 gusa u Rwanda rukandika amateka yo kuba igihugu cya mbere  cyo ku mugabane wa Afurika cyakiriye shampiyona y’Isi y’Amagare. Kuri ubu Polisi yashyize hanze itangazo ryerekana imihanda izakoreshwa mu myitozo izabanziriza iri rushanwa. 

Yagize iti: ”Turabamenyesha ko kubera imyitozo izaba mbere y'irushanwa ryo gusiganwa ku magare ku isi, ku itariki 20 Nzeri 2025, umuhanda: BK Arena - Kimironko (Simba Supermarket) - Rwahama - Chez Lando - Prince House Sonatube - Nyanza - Gahanga (Master Steel) - kugaruka Sonatube Rwandex - Kanogo - Rond Point (Mu mujyi) - Kugaruka Kanogo - Mediheal - Women Foundation Ministries (Kwa Mignone) - Ku Muvunyi - KCC, ndetse n'umuhanda: KCC - Gishushu - MTN - Mu kabuga ka Nyarutarama - Kuzenguruka kuri Golf - SOS - MINAGRI - Ninzi KABC - RIB - Mediheal - Women Foundation Ministries (Kwa Mignone) Ku Muvunyi - KCC, uzaba ukoreshwa n'abimenyereza kuva saa mbiri za mu gitondo (08h00) kugeza saa munani za manywa (14h00).

Yavuze ko muri iki gihe abandi bakwifashisha imihanda ikurikira: 

Nyamata - Mugendo - Nunga - Rebero - Gikondo - Rugunga - Biryogo - Downtown

Kuri 12 - Kigali Parents - Kimironko - Kibagabaga (Ku mavaze) - Kagugu - Utexrwa - Kinamba - Yamaha - City Center

Kuri 12 - Giporoso - Kabeza - Niboye - Kicukiro Centre - Gatenga Gikondo - Rugunga - CHUK - Downtown

Ni mu gihe imodoka nini zizanyura muri: Special Economic Zone - Birembo - Kinyinya - Gasanze - Nyacyonga - Gatsata - Nyabugogo - Giticyinyoni.

Itangazo rya Polisi y'u Rwanda 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...