Polisi yaganirije abanyeshuri bitegura gutangira ibiruhuko

Amakuru ku Rwanda - 19/12/2025 7:46 AM
Share:

Umwanditsi:

Polisi yaganirije abanyeshuri bitegura gutangira ibiruhuko

Kuva ku wa Kabiri tariki ya 16 kugeza kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda yageneye ubutumwa abanyeshuri bubibutsa kurangwa n’indangagaciro birinda kwishora mu byaha n'indi myitwarire mibi yabangiriza ejo hazaza.

Ni ibiganiro byahawe abanyeshuri barenga 2500 n’abarezi babo, mu bigo by'amashuri bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali ari byo; Fawe Girls’ School iherereye mu murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, Ishuri ryisumbuye rya Kagarama, mu Murenge wa Kagarama, akarere ka Kicukiro n'Ikigo EFOTEC  giherereye mu Karere ka Kicukiro, umurenge wa Nyarugunga.

Superintendent of Police (SP) Viateur Ntiyamira, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Mujyi wa Kigali (RCPO), yibukije abanyeshuri ko ibiruhuko ari umwanya mwiza wo gufasha ababyeyi imirimo, bakirinda ibigare bibashora mu ngeso mbi no mu byaha nko gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi bifitanye isano kuko uwabigiyemo aba arimo gushyira ejo hazaza he mu manga.

Yagize ati: "Mukwiye guhora muzirikana ko ari mwe ubwanyu mugomba gufata iya mbere mu kurinda ubuzima bwanyu kurusha undi uwo ari we wese.  Mujye mwirinda ndetse munamaganire kure ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu cyane cyane ibiyobyabwenge, ubusinzi n'indi myitwarire itari myiza ikunze kuyobya urubyiruko, kuko usanga abamaze gusabikwa nabyo baba batakibasha kugira Icyo bimarira cyangwa ngo bakimarire imiryango yabo."

Yakomeje asobanura ko abishora mu biyobyabwenge akenshi bagaragara no mu byaha biteza umutekano muke, abasaba kujya batangira amakuru ku gihe ku bo babonye banywa, batunda n’abacuruza ibiyobyabwenge kimwe n’abakora ibindi byaha aho biva bikagera.

Umuyobozi w’ikigo cya Kagarama secondary school, Nkurunziza Samuel, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yazirikanye abanyeshuri muri iki gihe bagiye gutangira ibiruhuko, ibagezaho ubutumwa bubaherekeza, yizeza ko bazakomeza kubaba hafi no kubashishikariza kubahiriza inyigisho bahawe, aboneraho n’umwanya wo kubifuriza kunogerwa n' iminsi mikuru isoza umwaka no kuzagira ibiruhuko byiza.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...