Polisi yafashe abakekwaho gushaka guhungabanya umutekano ku mukino wabereye kuri White House

Hanze - 16/06/2026 6:19 PM
Share:

Umwanditsi:

Polisi yafashe abakekwaho gushaka guhungabanya umutekano ku mukino wabereye kuri White House

Abakozi b’inzego z’umutekano za Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko abantu benshi batawe muri yombi nyuma y’uko ubutumwa bwabo bwagaragaje ko bari bafite ibiganiro ku buryo bashoboraga kugaba igitero kuri iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abantu benshi.

Amakuru yatangajwe na CNN avuga ko itsinda rigizwe n’Urwego rw’Ubutasi rwa FBI ndetse n’abashinzwe umutekano wa Perezida wa Amerika (Secret Service) ryabonye ubutumwa bw’abantu bakekwaho uyu mugambi.

‎Bivugwa ko muri ibyo biganiro harimo uburyo bwo gukoresha indege nto zitagira abapilote zigashyirwaho ibintu byangiza kugira ngo biteze ubwoba n’urujijo mu bantu, ndetse hakavugwa no gukoresha umuntu witwaje intwaro warasa mu bantu bari bitabiriye icyo gikorwa.

Nubwo aba bakekwa bamaze gufatwa, inzego z’umutekano ntiziratangaza aho umugambi wari ugeze cyangwa niba hari ibikorwa bari bamaze gutegura mbere y’uko batabwa muri yombi.

‎Umuyobozi wa FBI, Kash Patel, yemeje ko hafashwe abantu mu gikorwa cy’ubufatanye cyabereye muri Leta zitandukanye za Amerika, avuga ko cyari kigamije guhagarika ibitero byari bikekwa ko biteganyijwe.

‎Umuyobozi ushinzwe Umutekano mu biro bya perezida Sean Curran, na we yavuze ko abakozi b’uru rwego bakoranye n’izindi nzego amasaha menshi kugira ngo bamenye abakekwaho uyu mugambi kandi babashyikirize ubutabera.

‎Uyu mukino wari witabiriwe n’abantu bagera ku 100,000, nka kimwe mu bikorwa byateguwe mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 250 ya Amerika.Bbyanahuriranye n’isabukuru y’imyaka 80 ya Perezida wa America Donald Trump. Byabereye mu kibuga cyubatswe ku mbuga nini ya White House, ndetse hanabayeho ibindi bikorwa byo kwishimisha ku bafana hafi y’ahazwi nka Ellipse.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...