Polisi ya Kenya yafunze imihanda ya Nairobi mu gihe hagiye kuba imyigaragambyo y’aba Gen Z

Imyidagaduro - 25/06/2026 9:46 AM
Share:

Umwanditsi:

Polisi ya Kenya yafunze imihanda ya Nairobi mu gihe hagiye kuba imyigaragambyo y’aba Gen Z

Umurwa mukuru wa Kenya, Nairobi, wazindukiye mu bihe bidasanzwe by’umutekano kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Kamena 2026, nyuma y’uko polisi ifunze imihanda myinshi y’ingenzi yerekeza mu mujyi rwagati, mu rwego rwo kwitegura imyigaragambyo iteganyijwe hirya no hino mu gihugu.

Iyi myigaragambyo yo ku rwego rw’igihugu yateguwe cyane n’urubyiruko rw’aba-Gen Z, igamije kwibuka imyaka ibiri ishize habaye imyigaragambyo ikomeye yahitanye abantu benshi ubwo abaturage bigaragambyaga bamagana umushinga wa Leta wo kuzamura imisoro.

Nk’uko tubikesha BBC Gahuzamiryango, mu gitondo cyo kuri uyu munsi, imihanda minini yinjira muri Nairobi yafunzwe n’inzego z’umutekano, ibintu byahungabanije urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga, mu gihe ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byahisemo kudafungura imiryango yabyo kubera impungenge z’umutekano.

Amashuri menshi na yo yafashe icyemezo cyo guhagarika amasomo kuri uyu munsi, mu rwego rwo kwirinda ko abanyeshuri bahura n’akaga mu gihe imyigaragambyo yaba ikomeye.

Iyi myigaragambyo iributsa ibyabaye muri Kamena 2024, igihe ibihumbi by’Abanyakenya byasesekaraga mu mihanda bamagana umushinga wa Leta wari ugamije kongera imisoro ku bicuruzwa na serivisi zitandukanye.

Uwo mushinga wari warateje uburakari bukomeye mu baturage, cyane cyane urubyiruko rwavugaga ko rwari rusanzwe rubayeho mu buzima bugoye.

Ubwo imyigaragambyo yari igeze ku rwego rwo hejuru, bamwe mu bigaragambyaga binjiye mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya, ibintu byakurikiwe n’imvururu zikomeye hagati yabo n’inzego z’umutekano. Nyuma y’igitutu gikomeye cyari cyashyizwe kuri Leta, uwo mushinga waje gukurwaho.

Nyamara, n’ubwo uwo mushinga wahagaritswe, ibikomere byasizwe n’iyo myigaragambyo biracyari bishya mu mitima y’Abanyakenya benshi. Abateguye imyigaragambyo y’uyu munsi bavuga ko intego yabo nyamukuru ari ugusaba ubutabera ku bantu barenga 80 bivugwa ko bishwe muri iyo myigaragambyo no mu bikorwa byo kuyizihiza byabaye nyuma.

Bavuga kandi ko hari abandi benshi bakomerekeye muri iyo myigaragambyo, mu gihe bamwe mu miryango yabo bavuga ko kugeza ubu batarabona ubutabera cyangwa ibisobanuro bihagije ku byabaye.

Ubutumwa bwo gushishikariza abaturage kwitabira iyi myigaragambyo bwakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho urubyiruko rwakoresheje imbuga nka X, TikTok na Instagram mu gutegura ibikorwa byo kwibuka no gusaba impinduka.

N’ubwo amaso menshi yibanze kuri Nairobi, imyigaragambyo nk’iyi iteganyijwe no mu yindi mijyi ikomeye irimo Mombasa ndetse no mu bice bitandukanye byo hagati mu gihugu.

Abasesenguzi bavuga ko imyigaragambyo y’aba Gen Z yahinduye uburyo urubyiruko rwa Kenya rugira uruhare muri politiki n’imiyoborere, kuko rwagaragaje ko rushobora gukoresha ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga mu gutegura ibikorwa bifite ingaruka zikomeye ku byemezo bya Leta.

Mu gihe umutekano wakajijwe hirya no hino muri Nairobi, benshi bakomeje kwibaza niba imyigaragambyo y’uyu munsi igenda neza, mu mahoro cyangwa niba ishobora kongera kubyutsa umwuka mubi wabaye mu myaka ibiri ishize, ubwo igihugu cyinjiye mu bihe bikomeye by’imvururu n’amakimbirane hagati y’abaturage n’ubutegetsi.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...