Polisi irakangurira urubyiruko rw’abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu kubirwanya

Amakuru ku Rwanda - 24/08/2025 8:11 AM
Share:

Umwanditsi:

Polisi irakangurira urubyiruko rw’abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu kubirwanya

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 20 Kanama, yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri bari mu biruhuko hagamijwe kubigisha ingaruka z’ibiyobyabwenge no kubakangurira kubyirinda banagira uruhare mu kubirwanya.

Ni inama yabereye mu nzu mberabyombi y’Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, yitabirwa n'ababanyeshuri basaga 300 bo muri uyu murenge, hagarukwa ku bibazo abanyeshuri bahura nabyo mu gihe cy’ibiruhuko.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage; Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi, yabibukije ko ibiruhuko ari umwanya mwiza wo gufasha ababyeyi imirimo, birinda ibigare bibashora mu ngeso mbi no kwishora mu byaha nko gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi.

Yagize ati:"Ubuzima bwanyu buri mu maboko yanyu mbere y’undi uwo ari we wese. Mukwiye kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu cyane cyane ibiyobyabwenge nk’Urumogi n’ibindi."

ACP Ruyenzi yakomeje asobanura ko ibyaha bikorwa n’abanyoye ibiyobyabwenge biteza umutekano muke, abasaba kujya batangira amakuru ku gihe ku bo babonye banywa, batunda n’abacuruza ibiyobyabwenge kimwe n’abakora ibindi byaha aho biva bikagera.

Niwemwungeri Joseph nk’umwe mu rubyiruko wahoze akoresha ibiyobyabwenge, yatanze ubuhamya bw’ingaruka yahuye nazo zibikomokaho zirimo no kuba byaramwangirije ejo hazaza he.

Yagize ati: ‘‘Njye mureba imbere yanyu nakoreshaga ibiyobyabwenge cyane cyane Mugo, Kanyanga, Urumogi n’ibindi, mbese nta cyitwa ikiyobyabwenge nakatiraga. Nta terambere nigeze ngeraho nk’abandi kuko nahoraga nshakisha amafaranga yo kubigura bitewe n'uko aribyo byiberaga mu bitekerezo byanjye.

Nyuma naje gufatwa njyanwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa, mpigira byishi birimo uburere mboneragihugu, mbasha gusobanukirwa n’ingaruka z’ibiyobyabyabwenge, na n’ubu nkaba nkibona ingaruka zabyo kuko abo tungana batabyijanditsemo nibo bampa ibiraka kandi narabarushaga mu ishuri.’’

Niwemwungeri yaboneyeho gushishikariza abanyeshuri n’urundi rubyiruko kugendera kure ibiyobyabwenge kuko ari intandadaro y’ubukene, gucikiriza amashuri, gufungwa n’ibindi bibi byinshi bibishamikiyeho haba ku babikoresha, imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage; Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi, yabibukije ko ibiruhuko ari umwanya mwiza wo gufasha ababyeyi imirimo, birinda ibigare bibashora mu ngeso mbi










Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...