Iki gikombe gihuza amakipe abiri ya mbere muri Shampiyona y’Abagore. Muri uyu mwaka 2026, Rayon Sports WFC na Police WFC bari banganyije amanota ariko batandukanywa n’ibitego bizigamye.
Umukino witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice; Meya wa Musanze, Nsengimana Claudien ndetse n’abayobozi ba FERWAFA bayobowe na Perezida wayo, Shema Ngoga Fabrice.
Mu mukino hagati, amakipe yombi yabonye uburyo butandukanye ariko habura igitego. Police WFC yabonye amahirwe arimo umupira uteretse wa Uzayisenga Lydia wakuwemo n'umunyezamu wa Rayon Sports WFC Ndakimana Angéline, mu gihe Rayon Sports nayo yabonye umupira w'umuterekano 'coup franc" yatewe na Niyonshuti Emelance ariko umupira ujya hejuru y’izamu.
Nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu minota isanzwe, hitabajwe penaliti. Police WFC yatsinze penaliti 5-4 nyuma y’uko Ukwikunda Jeannette wa Rayon Sports yateye penaliti ku ruhande. Niyubahwe Amina ni we wateye penalityi yahesheje Police WFC igikombe.
Perezida w'agateganyo wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah nawe yari mu bayobozi bitabiriye umukino ariko ntibyagenze neza kuko yabuze igikombe. Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yavuze ko guteza imbere umupira w’abagore ari imwe mu nshingano z’iri shyirahamwe.
Yagize ati: “Ni umunsi mpuzamahanga ubaho ku rwego rw’Isi. Insanganyamatsiko yacu igira iti ‘Umugore ni uw’agaciro’, bigaragaza agaciro k’umugore uhereye ku mwana w’umukobwa.”
Ni ku nshuro ya Gatatu igikombe cyo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w'Umugore cyakinwaga mu Rwanda gitegurwa na FERWAFA. Rayon Sports yari yatwaye icya 2025 itsinze Indahangarwa WFC ibitego 2-0.


