Police FC yongeye kugaragaza intege nke imbere ya Gorilla - AMAFOTO

Imikino - 30/03/2024 4:06 PM
Share:

Umwanditsi:

Police FC yongeye kugaragaza intege nke imbere ya Gorilla - AMAFOTO

Gorilla FC yatsinze Police FC mu mukino w'umunsi wa 25 wa Shampiyona y'u Rwanda, Primus Premier League, itangira guca amarenga ko itazamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Mbere y'umukino, abari kuri Kigali Pele Stadium, batunguwe n'impanuka idasanzwe y'imodoka yavuye muri parikingi ikanyura mu muryango wa Stade, igahananuka hafi kugwa mu kibuga.


Mbere y'umukino habaye impanuka y'imodoka yahanutse muri Stade 

Police yamanutse mu kibuga ifite amanota 37 iri ku mwanya wa Gatanu, naho Gorilla FC yo imanuka mu kibuga ifite amanota 24 iri ku mwanya wa cyenda.

Umukino watangiye amakipe yombi ari kwigana ku mpande zombi, gusa buri kipe yanyuzagamo ikataka izamu rya mugenzi wayo.

Uko umukino wagiye ukura, Police FC yatangiye kwisanga mu mukino kurusha Gorilla FC. Ku munota wa 25, abakinnyi ba Police barimo Hakizimana Muhadjir, Chukwuma na Savio Nshuti butatse uburyo bukomeye bw'igitego ariko birangira umupira ugiye hanze y'izamu. 

Gorilla FC nayo yubatse uburyo bwari kubyara igitego ku munota wa 44, nuko birangira Rurangwa Mose umupira awushyize muri koruneri. 

Umukino wagumye gukinirwa mu kibuga hagati, Police FC ikanyuzamo ikugariza izamu rya Gorilla na Gorilla ikanyuzamo ikataka izamu rya Police. 

Ubwo hari hongereweho umunota umwe ngo igice cya mbere kirangire, Police yabonye uburyo bwiza, ariko Chukwuma na Nshuti Savio bakina byinshi nuko birangira Samuel Nsengiyumva akuyemo umupira Gorilla iba irarokotse.

Igice cya mbere cyarangiye Police FC na Gorilla biguye miswi ubusa ku busa

Mu gice cya kabiri, Police yagarukanye imbaraga nkeya cyane kuko yahise irushwa bikomeye na Gorilla.

Abakinnyi ba Gorilla bagumye kwataka izamu rya izamu rya Police FC, nuko ku munota wa 83 police irya igitego cya Irakoze Darcy. Ku munota wa 86, Irakoze Darcy yongeye gutsinda igitego cya kabiri nuko Police ihita itakaza icyizere cyo gucyura intsinzi.

Umukino warangiye Police itsinzwe na Gorilla ibitego bibiri ku busa. Gutsindwa uyu mukino ku ruhande rwa Police byatumye igumana amanota 37, naho Gorilla iri kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri ikaba yahise igira amanota 27.


Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Police FC 


Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gorilla 





Abatoza ba Gorilla barimo Sibomana Abuba bari bakaniye umukino 





Abakinnyi ba Gorilla bari kwishyimira igitego 



Ubwo Gorilla yari yokeje igitutu imbere y'izamu rya Police 


Sibomana Abuba mu kazi kose atoza Gorilla 


Umutoza wa Police yari yumiwe


AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...