Police FC yinjiranye intego zikomeye mu mwaka mushya w’imikino-VIDEO

Imikino - 11/09/2025 7:54 AM
Share:

Umwanditsi:

Police FC yinjiranye intego zikomeye mu mwaka mushya w’imikino-VIDEO

Chairman w’ikipe ya Police FC, CP Yahya Kamunuga yasobanuye ko iyi kipe yinjiranye intego zikomeye mu mwaka w’imikino wa 2025/2026 zo guhatanira ibikombe mu marushanwa yose bazitabira.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo habaye ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku ntego za Police FC mu mwaka w’imikino wa 2025/2026 ndetse hanamurikwa imyambaro iyi kipe izakoresha irimo uwo mu rugo, uwo hanze ndetse n’uwa gatatu.

Chairman wa Police FM, CP Yahya Kamunuga yavuze ko imyaka yashize hari icyo yabigishije bityo ko hari icyo bagomba guhindura ndetse anasobanura intego bafite. Ati: ”Imyaka yashize hari icyo yatwigishije binatuma hari icyo tugomba guhindura haba mu mikinire, haba no mu myitwarire y’abakinnyi cyangwa mu ikipe yose. 

Dufite intego zitandukanye muri uyu mwaka, dufite intego zo gutera imbere, zo guhatana, zo gutwara ibikombe kuko ntabwo tuje guherekeza abandi, ntabwo ari byo. Ni nayo mpamvu ubuyobozi bwahinduye abari basanzwe bayobora, ntabwo ari uko bananiwe ahubwo ni uko habaye ngombwa ko bibaho. Police FC mu ntego zayo ifitemo kuzamura abakinnyi bakiri bato, Police FC ifite intego zo kuzamura Abagore ariko noneho Police FC izanye imbaraga mu kurushanwa”.

Ku bijyanye n’ingengo y’Imari bazakoresha, yavuze ko uyu mwaka batasabye nyinshi ndetse ko atariyo itwara igikombe. Ati: ”Ingego y’imari dukoresha n’ubundi iva muri Police y’igihugu. Ingego yacu y’imari iterwa n'ibyo dusabye twebwe kandi uyu mwaka ntabwo twasabye byinshi. 

Kugira ngo wumve ko ingengo y’Imari nini ariyo itwara igikombe, kuri njye ntabwo ari ko mbibona, bitewara n’abakinnyi n’umutoza bashyize hamwe bumva intego zimwe. Ibyo ni byo bizadufasha kandi ni byo bizasobanura ingengo y’Imari tuzakoresha. Ntabwo nibaza ko twaguze abakinnyi bahenze kurusha abo twari dufite ubushize ariko ni beza barahangana".

Chairman wa Police FC yavuze ko mu myaka yose hari ukuntu yatsindaga amakipe akomeye, yagera ku yoroshye igatsindwa ariko ko uyu mwaka w’imikino izahozaho. Ati: ”Imyaka yose ishize Police FC yagiraga ikipe nziza ariko mu mikinire ikagira aho bihinduka. Icyo nakwizeza ni uko uyu mwaka izahatana kandi izahozaho.

Mwese mwagiye mubona Police FC itsinda APR FC ariko yagera imbere ya Espoir FC igatakaza, ubu tuzanye guhozaho no guhatana. Ibi tubishingira ku kuba twarazanye umutoza mwiza [Ben Moussa] mu mezi abiri amaze imihindukire mu bakinnyi n’imikorere narabibonye kandi nibyo turi guhindura”.

CP Yahya Kamunuga yavuze ko batazakoresha amarozi, ruswa cyangwa kugura abasifuzi kugira ngo batware ibikombe hano mu Rwanda, ngo kuko yabonye ntacyo bifasha ku makipe abitwara yakoresheje ibyo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...