Ibi byatangajwe binyuze ku mbuga
nkoranyambaga z’iyi kipe, aho ubuyobozi bwayo bwemeje ko aba bakinnyi bahawe
uburenganzira bwo gushaka andi makipe bashobora gukomerezamo urugendo rwabo rwa
ruhago.
Peter Agblevor, rutahizamu waturutse
muri Nigeria, ntiyagize amahirwe muri Police FC kuko ubwo yageraga muri iyi
kipe yahise agira imvune ikomeye yatumye amara amezi atandatu hanze y’ikibuga.
Igihe yari ataragaruka, iyi kipe yari yamaze kuzana undi rutahizamu, Ani
Elijah, bituma ahura n’imbogamizi yo kubona umwanya wo gukina.
Uyu Agblevor asohotse muri Police FC
ari kumwe n’undi munya-Nigeria, Abubakar Jibrin Akuki, wakiniraga hagati mu
kibuga. Uyu nawe yabaye umwe mu babuze umwanya kubera ubwinshi bw’abakinnyi
bafite inshingano nk’ize, barimo na Niyonsaba Eric nawe watandukanye n’ikipe.
Izi mpinduka zije zikurikira izindi
zagiye zikorwa mbere, aho hasezerewe abatoza bayobowe na Mashami Vincent,
ndetse n’abakinnyi barimo Bigirimana Abedi, Ruhumuriza Clovis, Chukwuma Odili
na Kwitonda Ali bahabwa amahirwe yo gushakira ahandi.
Police FC yarangije umwaka w’imikino
ushize wa 2024/2025 iri ku mwanya wa kane muri shampiyona y’icyiciro cya mbere,
ikaba yarasoje ku mwanya wa gatatu mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro no ku
mwanya wa kabiri mu gikombe cy’Ubutwari.