Police FC yeretse umuryango abandi bakinnyi batatu

Imikino - 10/06/2025 12:44 PM
Share:

Umwanditsi:

Police FC yeretse umuryango abandi bakinnyi batatu

Ikipe ya Police FC ikomeje gahunda yo kuvugurura urutonde rw’abakinnyi bayo izakomezanya nabo mu mwaka w’imikino utaha, aho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kamena 2025, yatangaje ko yatandukanye n’abandi bakinnyi batatu barimo Peter Agblevor, Niyonsaba Eric na Abubakar Jibrin Akuki.

Ibi byatangajwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe, aho ubuyobozi bwayo bwemeje ko aba bakinnyi bahawe uburenganzira bwo gushaka andi makipe bashobora gukomerezamo urugendo rwabo rwa ruhago.

Peter Agblevor, rutahizamu waturutse muri Nigeria, ntiyagize amahirwe muri Police FC kuko ubwo yageraga muri iyi kipe yahise agira imvune ikomeye yatumye amara amezi atandatu hanze y’ikibuga. Igihe yari ataragaruka, iyi kipe yari yamaze kuzana undi rutahizamu, Ani Elijah, bituma ahura n’imbogamizi yo kubona umwanya wo gukina.

Uyu Agblevor asohotse muri Police FC ari kumwe n’undi munya-Nigeria, Abubakar Jibrin Akuki, wakiniraga hagati mu kibuga. Uyu nawe yabaye umwe mu babuze umwanya kubera ubwinshi bw’abakinnyi bafite inshingano nk’ize, barimo na Niyonsaba Eric nawe watandukanye n’ikipe.

Izi mpinduka zije zikurikira izindi zagiye zikorwa mbere, aho hasezerewe abatoza bayobowe na Mashami Vincent, ndetse n’abakinnyi barimo Bigirimana Abedi, Ruhumuriza Clovis, Chukwuma Odili na Kwitonda Ali bahabwa amahirwe yo gushakira ahandi.

Police FC yarangije umwaka w’imikino ushize wa 2024/2025 iri ku mwanya wa kane muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, ikaba yarasoje ku mwanya wa gatatu mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro no ku mwanya wa kabiri mu gikombe cy’Ubutwari.

 

Police FC yatandukanye na Peter Agbrevol 

Police FC yatandukanye na Akuki 

Police FC yatandukanye na Eric 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...