Police FC yananiwe kongera ikinyuranyo naho Bugesera FC igwa i Rubavu

Imikino - 30/11/2025 8:38 PM
Share:

Umwanditsi:

Police FC yananiwe kongera ikinyuranyo naho Bugesera FC igwa i Rubavu

Ikipe ya Police FC yananiwe kongera ikinyuranyo cy’amanota hagati yayo n’amakipe ari inyuma yayo naho Bugesera FC itsindwa na Marine FC.

Kuri iki Cyumweru ni bwo hakomeje imikino yo ku munsi wa 9 ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026.  Saa Cyenda kuri Kigali Pele Stadium ikipe ya Police FC yari yakiriye Musanze FC. Police FC yagiye mu kibuga ibizi ko kuri uyu munsi APR FC na Rayon Sports zigira uruhare rukomeye ku gikombe cya shampiyona nta n’imwe yabonye amanota atatu.

Yasabwaga gutsinda kugira ngo yongere ikinyuranyo ariko byarangiye ibonye inota rimwe nyuma yo kunganya na Musanze FC 1-1. 

Police FC niyo yafunguye amazamu mbere ku gitego cya Byiringiro Lague ku munota 27 aho yinjiye mu rubuga rw’amahina acenga ubundi arekura ishoti riruhukira mu nshundura. 

Ku munota wa 90 nibwo Musanze FC yishyuye ku ishoti ryarekuwe na Hakizimana Tity ubundi myugariro wa Police FC, Issa Yakubu agiye kurikuraho birangira yishyiriye umupira mu izamu. 

Mu wundi mukino wakinwe Marine FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2 bya Mbonyumwami Taiba ku munota wa 1 na Mukire Confiance ku munota wa 32 kuri kimwe cya Rugangazi Prosper ku munota wa 47.

Kugeza ubu Police FC iri ku mwanya wa mbere n'amanota 22, Musanze FC ikaba ku wa gatatu n'amanota 16 naho Marine FC ikaba ku wa 6 n'amanota 13.


Police FC yanganyije na Musanze FC 1-1

Byiringiro Lague yishimira igitego yatsinze 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...