Police FC ishobora kwisanga mu mazi abira ikishyura Ben Moussa arenga Miliyoni 250 Frw

Imikino - 15/06/2026 7:00 AM
Share:
Police FC ishobora kwisanga mu mazi abira ikishyura Ben Moussa arenga Miliyoni 250 Frw

Umutoza w’umunya-Tunisia, Ben Moussa, yatangaje ko yiteguye kurega ikipe ya Police FC muri FIFA nyuma yo gusezererwa mu buryo avuga ko bunyuranyije n’amasezerano, asigaranye imyaka ibiri ku masezerano yari afite muri iyi kipe

Kuri iki Cyumweru tariki ya 14/06/2026, Police FC yatangaje ko yatandukanye n’uyu mutoza wari umaze umwaka umwe ayibereye Umutoza Mukuru, nubwo yari afite amasezerano y’imyaka itatu.

Nyuma y’iki cyemezo, Ben Moussa yavuze ko atanyuzwe n’uburyo yatandukanye n’iyi kipe, avuga ko agiye gukurikiza inzira z’amategeko.

Yagize ati: “Ubu ngiye kuyoboka inzira y’amategeko kuko ntibyumvikana. Abanyamategeko banjye bagiye gusesengura ingingo ku ngingo ziri mu masezerano ndetse n’ibindi birebana n’uru rubanza.”

Amakuru avuga ko Police FC yamenyesheje uyu mutoza ko batandukanye, ariko ko nta biganiro byigeze bibaho bijyanye no gusesa amasezerano ku bwumvikane bw’impande zombi.

Icyo amasezerano ye na Police FC yavugaga

Ben Moussa yari yarasinye amasezerano y’imyaka itatu nk’Umutoza Mukuru wa Police FC. Muri ayo masezerano harimo ingingo z’ingenzi zirimo:

Gutwara igikombe kimwe mu marushanwa abiri atanga itike ya CAF (CAF Champions League cyangwa CAF Confederation Cup). Mu gihe bitagenze bityo, hakabaho ibiganiro byo gusuzuma impamvu zatumye hatagerwa kuri izo ntego.

Indi ngingo, yavugaga ko mu gihe ikipe yatsindwa imikino itatu yikurikiranya kandi umusaruro w’umutoza ukibazwaho, impande zombi zagombaga kuganira ku buryo habaho gutandukana mu bwumvikane.

Ben Moussa yisobanuye ku musaruro we

Umutoza Ben Moussa we ntiyemeranya n’abavuga ko Police FC yagize umusaruro mubi, agaragaza ibyo yagezeho muri Police FC.

Yagize ati: “Nsize Police FC ifite amanota 52 ugereranyije na 44 umwaka ushize. Nagiye ikipe ifite ubwugarizi bwiza kurusha izindi muri shampiyona ishize. Natwaye Igikombe cy’Intwari 2026 ndetse n’Inkera y’Abahizi.”

Indishyi ishobora gutangwa ku mutoza Ben Moussa mu gihe yatsinda Police FC

Amakuru avuga ko Ben Moussa yahembwaga umushahara y’ibihumbi 7 by’amadorali ku kwezi. Ibi bivuze ko yari asigaranye amezi 24, bingana n’agaciro ka $168,000, ni ukuvuga hafi Miliyoni 246 Frw.

Ibi bishobora gutuma Police FC isabwa kwishyura arenga miliyoni 250 Frw mu gihe FIFA yahamya ko amasezerano yaseshwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uko Police FC yabyitwayemo

Amakuru InyaRwanda yamenye avuga ko Ubuyobozi bwa Police FC bwakoze inama isesengura umusaruro wa Ben Moussa bagasanga yagize umusaruro mubi utandukanye n'ibyo bari bamwitezeho ndetse hakaba haranakozwe ubucukumbuzi na raporo zavuye mu bakinnyi.

Bivugwa ko abakinnyi ba Plice FC berekanye ko umusaruro utari mwiza bagize, ahanini byatewe n'umutoza aho yahinduranyaga cyane uburyo bw'imikinire kandi ubwo buryo abakinnyi bakaba batarabwumvaga neza.

Ben Moussa we akomeza gushimangira ko yirukanywe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, avuga ko FIFA ariyo izagena ubutabera kuri iki kibazo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...