Abongerewe amasezerano barimo kapiteni w’ikipe, Nsabimana Eric uzwi nka "Zidane" wasinye umwaka umwe, Ndizeye Samuel myugariro w’inyuma wahawe amasezerano y’umwaka umwe, ndetse na Mugisha Didier, wahawe amasezerano y’imyaka ibiri.
Mugisha Didier ni umwe mu bakinnyi b’inkingi ya mwamba muri Police FC, gusa amakuru yagiye hanze mu minsi ishize yavugaga ko yari mu biganiro na Rayon Sports. Ibi biganiro byaje kudatanga umusaruro bitewe n’uko impande zombi zitumvikanye ku bijyanye n’amafaranga. Mugisha we yifuzaga miliyoni 15 Frw, ariko Rayon Sports imusaba kwemera miliyoni 10 Frw.
Iyi gahunda yo kongerera abakinnyi amasezerano ije nyuma y’uko Police FC iheruka gutandukana n’abatoza bayo bari bayobowe na Mashami Vincent, ndetse n’abakinnyi batandukanye barimo Bigirimana Abedi na Peter Agbrevor ndetse n’abandi.
Police FC ikomeje gushimangira ko ishaka gutangira umwaka w’imikino utaha ifite ikipe ifite icyerekezo kandi ishingiye ku bakinnyi basanzwe bamenyereye uburyo bw’iyi kipe.