Pogacar uheruka kwegukana Tour de France azitabira shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali

Imikino - 30/07/2025 3:06 PM
Share:

Umwanditsi:

Pogacar uheruka kwegukana Tour de France  azitabira shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali

Tadej Pogacar uheruka kwegukana Tour de France azitabira shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali ndetse nta nubwo azitabira isiganwa rya Vuelta a Espana kugira ngo ayitegure neza.

Ku Cyumweru ni bwo Pogacar ukomoka muri Slovenia yegukanye Tour de France ku nshuro ya kane. Kuri ubu uyu mukinnyi yatangaje ko atazitabira isiganwa rya Vuelta a Espana ribera muri Espagne mu kwezi gutaha kugira ngo yitegure shampiyona y’Isi y’Amagare  izabera i Kigali muri Nzeri.

Uyu mukinnyi w’imyaka 26  yavuze  akeneye kuruhuka. Yavuze ko azitabira isiganwa ry’umunsi umwe rizabera muri Quebec na Montreal muri Canada muri Nzeri mbere y’uko aza i Kigali ndetse ko akeneye no kuzitwara neza.

Yagize ati: ”Nishimiye  kongera gusubira muri Canada, aya marushanwa arakomeye ariko ni meza cyane, kandi ahuye neza n’uburyo nsiganwamo. Ndifuza kongera kuba meze neza muri iyo minsi no kwitwara neza cyane muri shampiyona y’Isi”.

Tadej Pogacar  ukinira UAE Team Emirates azaba arwana no kwisubiza iyi shampiyona y’Isi y’Amagare azaba arwana ko kuyisubiza dore ko ariwe ufite iheruka ya 2024.

Pogacar yahamije ko azitabira shampiyona y'Isi y'Amagare izabera i Kigali


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...