Igitego cya Tottenham cyabonetse nyuma yaho Alexandar Kolarov myugariro wa Manchester City yari amaze kwitsinda igitego ku munota wa cyenda (9’) w’umukino.Igitego cya kabiri cya Spurs cyabonetse ku gitego na Delle Ali ku munita wa 37’ w’umukino.
Kolarov amaze kwitsinda igitego yabuze uko agira
Delle Ali atsinda igitego cya kabiri cya Spurs
Nta zindi mpoinduka zabayeho ku bijyanye n’ibijya mu izamu kugeza ku munota wa 65’ aho byashobokaga ko byabaho ariko Erick Lamela wa Spurs yahushije penaliti yari kubyara igitego cya gatatu cy’iyi kipe ya Mauricio Pochettino.
Uyu mutoza yongeye gusubiramo amateka aheruka mu 2009 ubwo yatsindaga Pep Guardiola mu mukino wa shampiyona ya Esipanye.Icyo gihe FC Barcelona yatozwaga na Guardiola yari imaze imikino itandatu idatsindwa ariko iraza itsindwa na Espagnol Barcelona yatozwaga na Pochettino.Muri icyo gihe kandi imyaka 27 yari ishize Espagnol itaratsinda FC Barcelona ku kibuga cyayo ariko uyu mutoza akuraho ako gahigo ari nabyo bikomeza umukino wose wabahuza.
Undi mukino wabanje kuba, ikipe ya Stoke City yiziritse kuri Manchester United iyikuraho inota rimwe nyuma yaho amakipe yombi agwiriye miswi akanganya igitego 1-1 mu mukino waberaga i Old Trafford.
Manchester United niyo yafunguye amazamu ku munota wa 69’ ku mbaraga za Anthony Martial, igitego cyaje kwishyura na Joe Allen wa Stoke City ku munota wa 82’ w’umukino.
Mu mikino itandatu Stoke City yari imaze gukina yari ifitemo umusaruro w’amanota abiri (2) gusa imaze kunganya na Manchester United yahise igira amanota atatu (3) ayicarika ku mwanya wa 19 n’umwenda w’ibitego 11.
Dore uko imikino y’umunsi wa karindwi yarangiye:
Kuwa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2016
*Everton 1-1 Crystal Palace
Kuwa Gatandatu tariki ya 1 Ukwakira 2016
*Swansea City 1-2 Liverpool
*Hull City 0-2 Chelsea FC
*West Ham United 1-1Middlesbrough
*Sunderland 1-1 West Bromwich Albion
*Watford 2-2 AFC Bournemouth
Ku Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2016
*Manchester United 1-1 Stoke City
*Tottenham 2-0 Manchester City
*Leicester City 0-0 Southampton
*Burnley 0-1 Arsenal
Ishoti rya Delle Ali ryatanze igitego cya kabiri
Delle Ali na lamela bishimira igitego cya kabiri
Abakinnyi ba Tottenham Hotspurs bishimira intsinzi
Erick Lamela wa Spurs yateye penaliti, Claudio Bravo umuzamu wa Manchester City awukuramo
Mauricio Pochettino umutoza wa Spurs yongeye gutsinda Guardiola nyuma y'imyaka irindwi amukoreyeho amateka
Pep Guardiola umutoza wa Machseter City yari yumiwe
Ubwo Fernandinho yakoreraga ikosa Lamella mbere yo guhusha penaliti
Claudio Bravo akuramo penaliti yatewe na Lamela ku munota wa 65'
K.Son yashatse kuyitera ariko Lamella amwigizayo
Raheem Sterling ahabwa ikarita y'umuhondo ku munota wa 56'
Kun Aguero yahigaga igitego ariko Hugo Lloris ntiyamworohera
Ubwugarizi bwa Manchester City bwari bufite akazi katoroshye