Platini P yagaragaye muri iki gitaramo cyabaye ku wa Mbere tariki ya 17 Kanama 2026, aho aba bahanzi bombi bari bahuriye ku rubyiniro muri gahunda y’uruzinduko rwabo rwa ‘The R&B Tour’ rwabereye kuri Gillette Stadium iherereye i Foxborough, muri Massachusetts, akaba ari na hamwe mu habereye imikino y’Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026.
Uyu muhanzi w’Umunyarwanda umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanagaragaye mu bitabiriye imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026, cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico.
Nyuma yo kwitabira igitaramo cya Usher na Chris Brown, Platini P yasangije abamukurikira kuri Instagram amafoto ari muri Gillette Stadium, agaragaza ko ari ibihe byiza atazibagirwa.
Mu butumwa yaherekeje amafoto yagize ati: “Nabonye amateka ya Usher na Chris Brown yogukomeza kubika nkurwibutso rwa mafoto (R&B).”
Platini ibi bigaragaza ko urugendo rwe muri Amerika rutagamije gusa umuziki, ahubwo ko ari n’umwanya wo gusura no kwitabira ibikorwa bikomeye birimo imikino n’ibitaramo by’abahanzi mpuzamahanga.
Kuba yaritabiriye igitaramo cya Usher na Chris Brown byamuhaye amahirwe yo kwibonera imbonankubone abahanzi babiri bakomeye mu mateka ya R&B, mu gihe ‘The R&B Tour’ ikomeje gukurura imbaga y’abakunzi b’iyi njyana muri Amerika.



Platini P yitabiriye igitaramo cya Chris Brown na Usher muri Amerika
