Platini P yasezeranyije abanye-Huye igitaramo kibibutsa ibihe bya Dream Boyz

Imyidagaduro - 20/06/2026 8:29 AM
Share:

Umwanditsi:

Platini P yasezeranyije abanye-Huye igitaramo kibibutsa ibihe bya Dream Boyz

Platini P wahoze mu itsinda rya Dream Boyz yavuze ko yishimiye gusubira i Huye aho yatangiriye urugendo rwe rwa muzika, anizeza abakunzi be igitaramo kizabibutsa ibihe byiza by’iri tsinda ndetse n’ibihangano bye bishya.

Muri ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2026, buri Karere kateganyirijwe kwakira umwe mu bahanzi begukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star. Mu Karere ka Huye, abitabira iri serukiramuco barasusurutswa na Platini P, umwe mu bagize itsinda rya Dream Boyz ryigeze kwegukana iri rushanwa.

Mu kiganiro yagiranye na RBA mu gihe yari mu myiteguro yo kugenzura ibyuma (sound check), Platini P yavuze ko afite ibyishimo byinshi byo kongera gutaramira i Huye, aho afata nk’ahantu hafite amateka akomeye mu buzima bwe.

Yagize ati: "Nishimiye kugaruka mu rugo, aho byose byatangiriye. Nari mfitiye urukumbuzi abakunzi banjye i Huye. Ni yo mpamvu nateguye stage yange muburyo bubiri abantu nzabakumbuza ibihe byatambutse mbahe nibiriho ubu."

Uyu muhanzi yavuze ko Huye ari ahantu afiteho amateka yihariye kuko ari ho yamaze imyaka myinshi yiga. Yagaragaje ko yize imyaka ine muri Group Scolaire Officiel de Butare ndetse indi myaka itanu ayimara muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Yakomeje avuga ko iki gitaramo ari amahirwe yo kongera kwegera abakunzi be no kubagezaho indirimbo bamwe batigeze bumva aririmba ku rubyiniro. Agaragaza ko intego ari ugushimisha abantu no kubaha ibyishimo. Ndetse abizeza ko ibintu bizaba ari byiza cyane kandi bazabibonera ku rubyiniro.

Byitezwe ko muri iki gitaramo azaririmba zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane yakoranye na TMC zirimo Isano, Uzahahe Uronke, Magorwa na Mumutashye, indirimbo zakomeje kugira uruhare rukomeye mu mateka ya Dream Boyz.

Abanye Huye bagiye kongera kwibuka ibihe bya Dream Boyz


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...