Platini P yararitse abakunzi be ngo abasusurutse uyu munsi mu mukino w’u Rwanda na Guinee muri Kigali Arena

Imyidagaduro - 30/08/2021 5:47 AM
Share:
Platini P yararitse abakunzi be ngo abasusurutse uyu munsi mu mukino w’u Rwanda na Guinee muri Kigali Arena

Platini uherutse muri Nigeria aho yasinyiye amasezerano n’ikompanyi ya One Percent Manager yo kumufasha kwagura umuziki we, ndetse akanakorerayo indirimbo yise ‘Shimuleta’ yamaze kujya hanze mu buryo bw’amajwi, yanagizwe Brand Ambassador w’ikompanyi ya Belgian Legacy, yararitse abakunzi be ko ariwe urasusuritsa abaritabira imikino ya Afro

Platini P muri iyi minsi ufite indirimbo yitwa ‘Shimuleta’ , benshi bafitiye amatsiko amashusho yayo nyuma yo kumva amajwi yayo, dore ko ariyo ya mbere azaba ashyize hanze nyuma yo gushyira umukono ku masezerano n’ikompanyi yo muri Nigeria izamufasha mu kwagura ibikorwa bye.

Abinyujije kuri Instagram (ku munsi w’ejo hashize), yagaragaje ko ariwe urasusurutsa abaritabira umukino w’uyu munsi ku isaha yo hagati ya saa kumi na saa kumi n’ebyiri, aho ruraba rwambikanye mu marushanwa y’imikino ya Baskeball, ‘Afrobasketball’,  hagati y’u Rwanda na Guinee mu nzu ngali y’imikino n’imyidagaduro ya Kigali Arena.

Platini P yagize ati: “Ese nabona abantu banjye ejo? Vuga uti yego nzaba mpari, niba uhari vuga uti yego tuzakarage imbavu." Benshi bakaba bagaragaje ko bazabana n’uyu muhanzi kugeza ubu kubufatanye na One Percent Manager watangiye gusohoka mu bitangazamakuru binyuranye byo muri Nigeria kimwe na ba Burna Boy, WizKid, Patoranking n’abandi.Platini yasabye abakunzi be ko barahurira uyu munsi kuri Kigali Arena bakagorora imbavuPlatini mu kinyamakuru kimwe cyo muri Nigeria na WizkidPlatini mu kinyamakuru cya Nigeria bagaruka ku ndirimbo ye ‘Shimuleta’ batangaza ko yageze hanzePlatini ku rupapuro rumwe na Patoranking

  

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...