Platini P asanga abahanzi nyarwanda bakora ibidasanzwe mu gitaramo igihe bakishyurwa nk’ahabwa abanyamahanga

Imyidagaduro - 19/03/2026 11:27 AM
Share:

Umwanditsi:

Platini P asanga abahanzi nyarwanda bakora ibidasanzwe mu gitaramo igihe bakishyurwa nk’ahabwa abanyamahanga

Umuhanzi Nemeye Platini wamamaye nka Platini P yashimangiye ko mu Rwanda hari abahanzi bafite impano bakora ibidasanzwe ku rubyiniro, gusa ngo byose biterwa n’uko batishyurwa amafaranga angana n’ayo abanyamahanga bahabwa.

Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Werurwe 2026, Platini yavuze ko kugira ngo abahanzi b’Abanyarwanda batange umusaruro nk’uwo abanyamahanga batanga, bagomba guhabwa amafaranga akwiye.

Yagize ati: “Yego! Hari abahanzi bakomeye (mu Rwanda), niba mukeneye ko dukora neza kurushaho, mutwishyure nk’ayo mubaha (abanyamahanga), hanyuma muzavuge nyuma.”

Ibi Platini yabivuze nyuma y’igitaramo cya Doja Cat muri BK Arena cyabaye mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 17 Werurwe 2026.

Iki gitaramo cyakurikiwe n’ibitekerezo byinshi by’abantu bahamije ko uyu mukobwa wo muri Amerika yakoze ibidasanzwe ku rubyiniro ku buryo bigoye kubona umuhanzi wo mu Rwanda wakora nk’ibyo yakoze.

Hari abagiye kure, ariko bavuga ko mu bijyanye n’imyambarire n’uburyo yaserutse ku rubyiniro, Alyn Sano na Marina, aribo bahanzikazi bashobora gutera ikirenge mu cye.

Platini asanga mu gihe abahanzi b’Abanyarwanda bishyurwa amafaranga angana n’ayo abanyamahanga bahabwa, nta gushidikanya nabo bashobora gutanga ibitaramo bidasanzwe, bagahaza abafana babo mu buryo budasanzwe.

Ku rwego rw’isi, itandukaniro riri hagati y’abahanzi mpuzamahanga n’ab’imbere mu gihugu riba riragaragara cyane.

Abahanzi bazwi ku isi, bafite abakunzi benshi kandi bakurura isoko rinini, akenshi bahabwa amafaranga menshi ku gitaramo kimwe.

Ibi biterwa n’ubwamamare bwabo, ubushobozi bwo gukurura abafana benshi ndetse n’inyungu bakorera abategura ibitaramo.

Mu bihugu bikize cyangwa ku masoko akomeye, abanyamahanga bashobora guhembwa ibihumbi cyangwa za Miriyoni y’amadolari ku gitaramo kimwe, mu gihe abahanzi b’imbere mu gihugu bahabwa make bitewe n’ubushobozi bw’isoko ry’aho bakorera ndetse n’ubwinshi bw’abafana bashobora gukurura.

Hari abahanzi mpuzamahanga bamaze kuvuga ko itandukaniro mu mishahara hagati y’abanyamahanga n’ab’imbere mu gihugu ari ikintu gisanzwe, ariko bagaragaza ko bigomba kugendera ku bushobozi bw’umuhanzi n’impano ye.

Umuraperi w’icyamamare Cardi B yavuze ko igihe yagiye kuririmbira mu bihugu bitandukanye, yabonye abahanzi b’imbere mu gihugu bahabwa make kurusha uko yabaga yishyuwe, kandi ko ari ibintu bisanzwe bitewe n’ubukungu bw’isoko.

Burna Boy yavuze ko igihe cyose ataririmbira muri Afurika cyangwa mu bindi bihugu, ahanini abahanzi bo muri ibyo bihugu batishyurwa nk’uko abanyamahanga bahabwa, kandi ibi bishobora gutuma batitabira gukora ibitaramo bikomeye.


Nyuma y’igitaramo cya Doja Cat muri BK Arena, Platini P yibukije ko abahanzi b’Abanyarwanda bashobora gutanga ibitaramo bidasanzwe iyo bishyuwe amafaranga aboneye, akagaragaza ko amahirwe n’ubwishyu bihindura byinshi ku rubyiniro


KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO YA PLATINI P NA NEL NGABO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...