Platin P yishimiye kureba imbonankubone umukino w'Igikombe cy'Isi

Imyidagaduro - 27/06/2026 11:18 AM
Share:

Umwanditsi:

Platin P yishimiye kureba imbonankubone umukino w'Igikombe cy'Isi

Umuhanzi Platin P yagaragaje ko yanyuzwe no gukurikira imbonankubone umukino w'Igikombe cy'Isi wo mu itsinda I wahuje u Bufaransa na Norvège, wabereye mu Mujyi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Platin P uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki nyarwanda, yavuze ko ari inshuro ya mbere mu buzima bwe akurikiye umukino w'Igikombe cy'Isi awurebera ku kibuga.

Mu butumwa bwe, yagaragaje ko yishimiye kureba "abanyamafaranga biruka inyuma y'agapira". Yagize ati: "Ndimo kureba abanyamafaranga bato biruka inyuma y'agapira."

Umukino yarebye warangiye u Bufaransa butsindiye Norvège ibitego 4-1, ibitego byatsinzwe na Ousmane Dembélé na Désiré Doué.

Platin P yiyongereye ku bandi Banyarwanda bagiye gukurikirana Igikombe cy'Isi, barimo Sherrie Silver, umuhanzikazi Alyn Sano, n'abanyamakuru Jean Luc na Uwimana Clarisse, bakomeje kuryoherwa n'iri rushanwa.

Platin P yarebye imbonankubone umukino w'Igikombe cy'Isi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...