Ku
wa 8 Nzeri 2025, Kidum uri mu bahanzi bakomeye i Burundi akaba umwe mu
bamaranye igihe igikundiro mu muziki w’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba,
yahawe amasezerano y’imyaka ibiri yamamaza ibinyobwa bya ‘Be one Gin’ byengwa
n’uruganda ‘Roots Investment Group Ltd’.
Nyuma
y’iminsi 10 gusa Kidum asinye, Platin P uri mu bahanzi bamaze igihe kirekire mu
muziki nyarwanda ndetse akaba yarigwijeho igikundiro cy’abakunzi b’umuziki nyarwnada,
yatangaje amasezerano y’imikoranire na Be One Gin.
Mu
minsi yashize ubwo Platin P yumvishaga inshuti n’abavandimwe album yise “Vibranium”
yakoranye na Nel Ngabo, batewe inkunga n’iki kinyobwa cya Be One Gin ndetse mu
gitaramo hagati arayishimira avuga ko iyo itahaba ibirori bitari kugenda neza
nk’uko byagenze neza.
Yagize
ati “Turashimira cyane Be One Gin kubwo kudushyigikira ngo ibi birori bigende
neza. Ahubwi ndumva mfite inyota muyinzanire mbanze nice icyaka.”
Uretse
kandi Platin, ibyamamare byari byitabiriye ibi birori byashimye cyane Be One
Gin kubwo kuvura icyaka abanyarwanda ariko kandi bagashyigikira imyidagaduro
nyarwanda.
Darest
yageze ati “Twashimira Be One Gin kubwo gushyigikira imyadagaduro nyarwanda
kandi no gufasha abantu kwizihirwa muri ibi bitaramo dukora umunsi ku wundi.”
Platin
P azamenyekanisha inzoga ya Be One Gin iri mu icupa rishya rirerire wasanga mu
maduka hirya no hino mu gihugu rikaba kandi ku giciro gito ugereranyije n’uburyohe
bw’iyi nzoga.
Platin
P yinjiye mu muryago mugari wa Be One Gin asangamo Kidum wo mu Burundi n’ibindi
byamamare byo mu Rwanda nka Burikantu na Buringuni, The Real Gasana, Mideli,
Kanyombya, n’abandi benshi bakunze Be One Gin ndetse biyemeza kubibwira abantu
bose.