Pitch Studio: Gahunda igiye gufasha Abanyarwanda gushyira mu bikorwa ibitekerezo by’imishinga yabo

Imyidagaduro - 08/09/2026 3:53 PM
Share:

Umwanditsi:

Pitch Studio: Gahunda igiye gufasha Abanyarwanda gushyira mu bikorwa ibitekerezo by’imishinga yabo

Hari Abanyarwanda benshi bafite ibitekerezo by’imishinga babitse mu mutwe cyangwa banditse ku mpapuro, ariko ntibabone igishoro cyo kubishyira mu bikorwa. Hari n’abandi bamaze gutangira ibikorwa byabo, ariko ubushobozi bukebukababera imbogamizi yo kubigeza ku rwego rushimishije.

Aba bose ni bo gahunda nshya yiswe ‘Pitch Studio’ igiye kwibandaho, ibaha amahirwe yo kumenyekanisha ibitekerezo byabo, kubona inkunga ndetse no guhura n’abantu bashobora kubafasha kubishyira mu bikorwa.

Ni umushinga wateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) na Arthur Nation ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.

Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro ku wa 7 Nzeri 2026, ikaba iteganya gutangira gutambuka mu Ukwakira 2026 ku bitangazamakuru bya RBA birimo Televiziyo Rwanda (RTV), Radio Rwanda, Magic FM, KC2 ndetse na Radio z’Abaturage.

Igitekerezo cy’umushinga ntikizongera kuba ikiri mu mutwe gusa

Mu Rwanda hari abantu bafite ibitekerezo bashaka guhinduramo imishinga ibyara inyungu, ariko akenshi ikibazo bahura na cyo ni ukubura igishoro cyangwa aho batangirira.

Pitch Studio igamije guca kuri iyo nzitizi, igatanga urubuga aho umuntu ufite igitekerezo cy’umushinga ashobora kukigaragaza imbere y’abantu benshi, agahabwa amahirwe yo kugishakira inkunga no kugihindura ibikorwa bifatika.

Keza Lisiane Ceresoli, ushinzwe gukurikirana Pitch Studio muri Arthur Nation, yavuze ko iyi gahunda yubakiye ku ntego eshatu: gufasha abantu bafite ibitekerezo kubibyazamo imishinga, gutanga inkunga ku bitekerezo bifite icyizere no guhuza ba rwiyemezamirimo n’abashobora kubafasha gutera imbere.

Ati: “Akenshi usanga dufite ibitekerezo byinshi. Ibyo bitekerezo ntabwo bikeneye miliyoni 100 Frw kugira ngo bitangire gukora. Pitch Studio ni ikiganiro kigamije gufasha abantu bafite ibitekerezo by’imishinga ibyara inyungu kugira ngo batangire gukora.”

Ni ukuvuga ko umuntu utaragera ku rwego rwo kugira sosiyete ikomeye atazafatwa nk’utagira icyo afite. Ahubwo igitekerezo cye ubwacyo gishobora kuba intangiriro y’urugendo rwo kubaka umushinga.

Abazitabira bazaba mu byiciro bibiri

Pitch Studio izahuza abantu bari mu byiciro bitandukanye, ariko cyane cyane igende ku matsinda abiri y’ingenzi.

Hari Dreamers, ari bo bantu bafite igitekerezo cy’umushinga ariko batarabona ubushobozi bwo gutangira. Bazajya bahabwa umwanya wo gusobanura icyo bashaka gukora, uko bizakorwa n’impamvu bumva igitekerezo cyabo gifite ubushobozi bwo kuvamo umushinga wunguka.

Aba ni bo bazahatana ku nkunga izatangwa muri Season ya mbere.

Hari kandi Founders, ari bo bantu bamaze gutangiza imishinga cyangwa ubucuruzi, ariko bakaba bakeneye amahirwe mashya yo kwagura ibikorwa byabo.

Kuri bo, Pitch Studio izaba nk’urubuga runini rwo kumenyekanisha ibyo bakora no kubahuza n’abashoramari cyangwa abafatanyabikorwa bashobora kubafasha gutera indi ntambwe.

Bivuze ko gahunda itareba gusa umuntu utaratera intambwe, ahubwo inareba n’uwatangiye ariko ugasanga ikibazo afite ari ukutabona igishoro, abafatanyabikorwa cyangwa abantu bamumenya.

Mu gihembwe cya mbere cya Pitch Studio, hateganyijwe inkunga ya miliyoni 15 Frw, izatangwa na Arthur Nation.

Iyi nkunga ntizashyirwa ku mubare umwe ugomba guhabwa buri muntu uzatsinda. Ahubwo izajya ishingira ku byo umushinga runaka ukeneye kugira ngo utangire cyangwa utere imbere.

Ikindi cy’ingenzi ni uko iyi nkunga izaba ari inkunga idasaba uyibonye gutanga imigabane muri sosiyete ye cyangwa kuyisubiza.

Ibi bishobora gutuma umuntu ufite igitekerezo cyiza ariko udafite igishoro abona amahirwe yo kugerageza kukibyazamo ibikorwa bifatika, aho gukomeza kukibika mu bitekerezo.

Abanyarwanda bazagira uruhare mu guhitamo ibitekerezo bizafashwa

Pitch Studio ntizaba ari gahunda aho akanama kamwe gusa gahitamo uwagomba guhabwa inkunga. Abantu bazajya bakurikira ibiganiro na bo bazagira uruhare mu rugendo rwo kureba ibitekerezo bifite icyizere.

Ibi biha umushinga indi sura, kuko igitekerezo kizajya kigaragarizwa imbere y’abakurikira gahunda hirya no hino mu Rwanda, abo bantu bakagira uruhare mu kumenya imishinga ibakora ku mutima cyangwa babona ko ishobora kugira icyo ihindura.

Ku rundi ruhande, kuba ibiganiro bizajya bitambuka kuri televiziyo na radiyo bya RBA bituma uwitabiriye atabona gusa inkunga y’amafaranga, ahubwo anabona amahirwe yo kumenyekanisha izina rye n’umushinga we imbere y’abantu benshi.

Arthur Nkusi ni we uzayobora ibiganiro

Ibiganiro bya Pitch Studio bizajya biyoborwa n’umunyamakuru Arthur Nkusi, uzajya ahura n’abafite ibitekerezo by’imishinga bakabisobanura, bakerekana icyo bashaka kugeraho n’uburyo bumva bizakorwa.

Ni uburyo bwo gufata igitekerezo gishobora kuba cyaragiye kiguma mu mutwe w’umuntu cyangwa ku rupapuro, kikagishyira ahantu abantu benshi bashobora kukumva, kukibaza ibibazo no kukibonamo amahirwe.

Abafite imishinga izatoranywa bazajya bahabwa umwanya wo kuyigaragaza, mu gihe abakurikira gahunda na bo bazabona amahirwe yo kumenya imishinga mishya iri kubakwa n’Abanyarwanda bagenzi babo.

RBA ivuga ko Pitch Studio ari amahirwe ajyanye no kwegera abaturage

Umuyobozi Mukuru wa RBA, Cléophas Barore, yavuze ko ubufatanye bw’uru rwego na Arthur Nation bujyanye n’intego ya RBA yo kwegera abaturage, ariko Pitch Studio ikongeraho ikintu cy’ingenzi: kubafasha kubona amahirwe yo gushyira mu bikorwa ibitekerezo byabo.

Ati: “Icyo dushinzwe cya mbere ni uguha abaturage amakuru mu buryo bwihuse kandi bwizewe. Ariko binyuze muri Pitch Studio, noneho birajyana n’uburyo bwo kurangira abantu amahirwe, tubahe n’urubuga.”

Yavuze ko RBA isanzwe ifite ibiganiro bigamije gufasha abaturage kumenya uko bakwiteza imbere, ariko Pitch Studio ikazaba itandukanye kuko izongeraho uburyo bwo gufasha bamwe kubona inkunga yo gushyira mu bikorwa ibyo batekereza.

Si amafaranga gusa: ni no guhuza ibitekerezo n’amahirwe

Icyo Pitch Studio ishaka gukora kirenze gutanga amafaranga ku mushinga umwe cyangwa ibiri.

Ni gahunda ishaka kubaka umuco wo gutinyuka gutangira, cyane cyane ku bantu bafite ibitekerezo ariko bakaba bumva ko nta bushobozi bafite bwo kubishyira mu bikorwa.

Kuri ba rwiyemezamirimo bamaze gutangira, ni amahirwe yo kubereka imbere y’abashoramari bashobora kubona ko ibyo bakora bifite ubushobozi bwo kwaguka.

Ku bafite ubushobozi bwo gushora imari na bo, ni urubuga rwo kubona imishinga mishya ishobora kuba itaramenyekana cyane.

Bityo, Pitch Studio ishaka kuba ihuriro hagati y’igitekerezo, igishoro, umushoramari n’umuguzi w’icyo mushinga ushobora gutanga.

Ushaka kwitabira Pitch Studio watangirira he?

Abanyarwanda n’abatuye mu Rwanda bafite ibitekerezo by’imishinga cyangwa bamaze gutangiza ubucuruzi bashaka kwagura bashobora gusaba kwitabira iyi gahunda.

Kwiyandikisha bikorwa kuri www.pitchstudio.rw , aho usaba amahirwe yo gutoranywa. Abazatoranywa bazahabwa umwanya wo gutegura no kugaragaza imishinga yabo muri Season ya mbere, izatangira gutambuka mu Ukwakira 2026.

Pitch Studio ije mu gihe aho gutunga igitekerezo cyiza byonyine bitagihagije. Ikibazo gikomeye ku bantu benshi ni ukumenya aho bakura ubushobozi bwo kugihindura igikorwa.

Kuri bamwe, miliyoni nke zishobora kuba intangiriro y’ubucuruzi bwagutse. Kuri bamwe, icyo babura si amafaranga gusa, ahubwo ni umuntu ubereka aho batangirira cyangwa umushoramari wemera igitekerezo cyabo.

Pitch Studio irashaka gutanga urwo rubuga: gutinyuka igitekerezo, kukigaragaza, kubona inkunga cyangwa umufatanyabikorwa, hanyuma igitekerezo kikava mu mutwe kikajya mu bikorwa.

Abafite ibitekerezo by’imishinga yaheze mu nyandiko no mu mutwe bagiye gufashwa kubishyira mu ngiro binyuze mu kubaha inkunga y’igishoro cyangwa kubahuza n’abafite amafaranga yo gushora mu mishinga. 


‘Pitch Studio’, ni gahunda igamije gufasha ba rwiyemezamirimo bafite imishinga ikiri mu bitekerezo ndetse n’iyatangiye ariko ifite ikibazo cy’ubushobozi bwo kwagura ibikorwa. Uyu mushinga wateguwe na Sosiyete ya Arthur Nation ifatanyije n’abafatanyabikorwa barimo RBA na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi


Binyuze muri #PitchStudio, hazajya habaho ikiganiro kizajya kiyoborwa n’umunyamakuru Nkusi Arthur, ahurize hamwe abafite ibitekerezo by’imishinga, babisobanure, hatoranywemo ibishobora kuba bitanga icyizere, bihabwe inkunga y’amafaranga


Arthur Nkusi yavuze ko hazashyirwaho uburyo kandi bw’uko n’abakurikiye icyo kiganiro babasha kuba bahitamo imishinga bashobora kwegera bakayitera inkunga


Iki kiganiro kizajya gitambuka ku bitangazamakuru byose bya RBA [ni ukuvuga Televiziyo Rwanda, KC2, Radio Rwanda, Magic FM na Radio z’Abaturage


Umuyobozi ushinzwe gukurikirana umushinga wa ‘Pitch Studio’ muri Arthur Nation, Keza Lisiane Ceresoli, yavuze ko ari umushinga wubakiye ku nkingi eshatu zirimo gutanga inama ku bafite ibitekerezo bibyara imishinga, gutanga inkunga ndetse no gutanga urubuga rwo kumenyekana no guhura n’abashoramari

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA , Cléophas Barore, yavuze ko ubufatanye bw’uru rwego na Arthur Nation, buje gukomeza gushyigikira intego yarwo yo kwegera abaturage binyuze muri gahunda ya RBA Hafi Yawe, ariko noneho bakaba babasha no gufashwa kubona inkunga yo gushyira mu bikorwa ibitekerezo byabyara imishinga baba bafite

Murindabigwi Yvan wari uhagarariye Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi muri uyu muhango, yavuze ko 'Pitch Studio' yiyongereye muri gahunda bafite nka Minisiteri zo gushyigikira urubyiruko

Umunyamakuru Luckman Nzeyimana wari umusangiza w'amagambo mu gutangiza gahunda ya "Pitch Studio"



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...