Uyu
muhanzi w’imyaka 45, uzwi ku izina rya Mr. Worldwide, arashaka gushyiraho agahigo
“k’itsinda rinini kurusha ayandi ry’abantu bambaye ingofero zisa n’umusatsi
wogoshwe (bald caps)”.
Icyo
gitekerezo cyaturutse ku muco umaze iminsi ugaragara mu bitaramo bye, aho
abafana benshi baza bambaye “bald caps”, amadarubindi manini (aviators) ndetse
n’amakoti abakwiriye neza, bigana uko Pitbull asanzwe agaragara ku rubyiniro.
Nyuma
y’uko umunyamakuru wa BBC Radio 1 Breakfast, Greg James, ashyigikiye
igitekerezo cyo gushaka guca agahigo ku Isi, byahise bihinduka umugambi wemewe.
Kugeza
ubu, nk’uko bigaragara mu bubiko bwa Guinness World Records, nta gahigo kari
kabanje gushyirwaho muri iki cyiciro, bivuze ko Pitbull n’abafana be bashobora
kuba aba mbere mu mateka bazandikwa.
Mu
butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Pitbull yashimiye abafana be bamaze
igihe bamugaragariza urukundo mu buryo budasanzwe.
Yagize
ati “Buri gihe iyo mwambaye iyo ngofero (bald cap), muba mugiye kugira ibihe
byiza kurusha ibindi mu buzima bwanyu. Ndabashimira ku rukundo, ku kwitanga no
ku mpoza ku mutima.”
Yasabye
abazitabira igitaramo ku wa 10 Nyakanga 2026, kuzaza bambaye izo ngofero, kandi
zikaba zifashe neza ku mutwe, umusatsi winjijwe imbere n’inyuma ku buryo
byubahiriza amabwiriza yateganyijwe n’abategura igitaramo.
Iki
gikorwa kirenze kuba guca agahigo gusa; ni uburyo bwo guhuza abafana be mu
mwuka umwe w’ibirori no kwishimira umuziki we mu buryo budasanzwe.
Pitbull
asanzwe azwiho gususurutsa imbaga no gutuma ibitaramo bye biba ibirori
by’akataraboneka.
Nibiba,
uyu muhanzi azaba yanditse izina rye mu mateka ya Guinness World Records atari
ku bw’indirimbo gusa, ahubwo no ku bw’igikorwa cyihariye cyahuje imbaga
y’abafana be bambaye ingofero zisa n’umusatsi wogoshwe.
Ku
wa 10 Nyakanga, i Londres hazaba hategerejwe kureba niba “Mr. Worldwide” azaba
“Mr. World Record” mushya!
Armando
Christian Pérez wamamaye nka Pitbull ni umwe mu bahanzi bageze kure bavuye muri
Hip-Hop yo ku muhanda wa Miami bakagera ku rwego mpuzamahanga.
Yatangiye
kumenyekana mu ntangiriro z’imyaka ya 2000, aza gushyira hanze album ye ya
mbere “M.I.A.M.I.” mu 2004, yamufashije kwinjira mu muziki wa Amerika byeruye.
Mu
myaka yakurikiyeho, Pitbull yakoze impinduka zikomeye mu muziki we, ava mu
njyana ya Rap yinjira mu muziki wa Pop na Dance.
Album
nka “Rebelution” (2009) na “Planet Pit” (2011) zamuhesheje indirimbo zakunzwe
ku Isi yose zirimo “I Know You Want Me”, “Give Me Everything” na “Timber”. Izi
ndirimbo zamufashije kwinjira ku rutonde rwa Billboard no gucurangwa henshi
kuri Radio mpuzamahanga.
Izina
rya “Mr. Worldwide” yarihawe kubera uko umuziki we wakunzwe ku migabane
itandukanye, ndetse akorana n’abahanzi bakomeye barimo Jennifer Lopez na Christina
Aguilera, ibintu byamufashije kurushaho kwagura isoko rye.
Uyu munsi, Pitbull azwi nk’umuhanzi w’indirimbo z’ibirori, ususurutsa imbaga aho anyuze hose. Urugendo rwe rugaragaza ko kwagura imitekerereze no kugendana n’igihe bishobora gutuma umuhanzi ava ku rwego rw’igihugu akagera ku rwego rw’Isi.

Pitbull yatangaje ko ashaka kwinjira muri Guinness World Records binyuze mu gikorwa kidasanzwe cyo guhuriza hamwe abantu benshi bambaye “bald caps” mu gitaramo cye kizabera i Londres

Mu gitaramo cye cya BST Hyde Park, Pitbull arashaka guca agahigo ko kuba umuhanzi wahuje abantu benshi kurusha abandi bambaye ingofero zisa n’umusatsi wogoshwe, ibintu bishobora kumuhesha umwanya mushya muri Guinness World Records

Kuva ku ndirimbo z’ibirori kugeza ku kwandika amateka, Pitbull yabaye ikimenyabose ku isi, aho yanahawe akabyiniriro ka “Mr. Worldwide”
Nta
wundi uraca aka gahigo kugeza ubu, ariko Pitbull n’abafana be bariteguye
kwinjira mu mateka binyuze mu kwambara “bald caps” mu gitaramo kizaba ku wa 10
Nyakanga 2026 i Londres
