Pilate yahishuye uburyo Bruce Melodie yamuhesheje akazi katumye atagaragara muri Gen-Z Comedy –VIDEO

Imyidagaduro - 18/05/2026 6:54 AM
Share:

Umwanditsi:

Pilate yahishuye uburyo Bruce Melodie yamuhesheje akazi katumye atagaragara muri Gen-Z Comedy –VIDEO

Umunyarwenya uri mu bagezweho muri iki gihe, Pilate wamamaye cyane binyuze mu bitaramo bya Gen-Z Comedy, yahishuye uburyo gushyigikira umuhanzi Bruce Melodie byamufunguriye amahirwe mashya y’akazi kugeza ubwo amara amezi atatu atagaragara muri ibi bitaramo bikunzwe n’abatari bake.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Pilate yavuze ko ibintu byose byatangiriye ku gitaramo gikomeye cyabereye muri BK Arena tariki ya 1 Mutarama 2026, aho Bruce Melodie yari yahuriyemo na The Ben mu gitaramo cyaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga no mu myidagaduro y’u Rwanda.

Pilate yavuze ko icyo gihe yafashe iya mbere mu gushyigikira Bruce Melodie haba mbere y’igitaramo, mu gihe cyacyo ndetse na nyuma yacyo, ariko ko icyo atari azi ari uko uko kwitanga kwe kwari kuzamubyarira amahirwe atunguranye.

Uyu munyarwenya yavuze ko nyuma y’icyo gitaramo, Bruce Melodie ubwe yamuhamagaye amutumira iwe mu rugo kugira ngo amushimire uburyo yamubaye hafi mu gihe benshi bari bakurikiye cyane uko ibintu byari byifashe hagati ye na The Ben.

Pilate yavuze ko icyo gikorwa cyamukoze ku mutima cyane, kuko atari yiteze ko umuhanzi nka Bruce Melodie yakwibuka umuntu wamushyigikiye akagera aho anamwakira iwe.

Yavuze kandi ko Bruce Melodie atamushimiye mu magambo gusa, ahubwo ko yanamuhaye amafaranga yamufashije gukomeza urugendo rw’ubuzima bwe ndetse akanabona ko ibyo akora hari abantu babiha agaciro.

Mu magambo ye, Pilate yagaragaje ko hari abantu benshi bakunze gutekereza ko gushyigikira umuntu wigeze kukugirira neza nta musaruro bitanga, ariko ko kuri we byahinduye byinshi.

Uyu munyarwenya yavuze ko mu mezi atatu ashize yari amaze atagaragara cyane mu bitaramo bya Gen-Z Comedy kubera akazi yari ahugiyemo ko kuzenguruka igihugu aterera urwenya abanyeshuri mu bigo bitandukanye by’amashuri.

Yasobanuye ko aka kazi yakabonye binyuze ku muntu wamubonye muri BK Arena ashyigikira Bruce Melodie mu buryo budasanzwe.

Ati: “Akazi nakubwiye namazemo amezi atatu ko kuzenguruka igihugu mu bigo by’amashuri nakabonye kubera Bruce Melodie. Uriya mukire wampaye akazi afana Bruce Melodie.”

“Twahuye ahantu arambwira ati ‘Pilate narakubonye rwose uri muri BK Arena ushyigikiye Bruce Melodie.’ Arambwira ati ‘ndagukunda kandi nanjye nkunda Bruce Melodie.’ Arongera ati ‘ukuntu wigaragaje mu bya Bruce Melodie, nanjye ndashaka ko uzaza muri ibi bitaramo.’”

Pilate yavuze ko ayo magambo yamweretse ko hari igihe umuntu ashobora gukora ikintu atagamije inyungu, ariko nyuma kikamufasha mu buryo atatekerezaga.

Yakomeje avuga ko kuba yarabashije kubona akazi kamutwaye amezi atatu azenguruka igihugu ari ibintu afata nk’umugisha yakesha cyane Bruce Melodie ndetse n’uburyo yamushyigikiye nta buryarya.

Uyu munyarwenya yavuze kandi ko nyuma yo kubona uburyo abafana ba Bruce Melodie bamwakiriye ndetse n’amahirwe yabikuyemo, yiteguye gukomeza kuba hafi y’uyu muhanzi no mu bindi bitaramo ateganya gukora hirya no hino mu Ntara z’u Rwanda.

Pilate yavuze ko muri ibi bitaramo Bruce Melodie ateganya gukorana na The Ben, na we azaba ahari nk’umwe mu bazafasha mu gususurutsa abazabyitabira.

Yagaragaje ko yamaze no gushyiraho ikipe y’abafana be bwite yise “Munyakazi”, avuga ko bafite ubushake bwo gukomeza gushyigikira ibikorwa bya Bruce Melodie aho azajya ajya hose. Ati: “Noneho niteguye neza birenze. Nashinze ikipe yanjye irimo abantu barenga 400 nabise Munyakazi, bazaducikira he?”

Mu minsi ishize, abakunzi ba Gen-Z Comedy bakunze kwibaza impamvu Pilate yari amaze igihe atagaragara muri ibi bitaramo bisanzwe biba buri gihe, ariko amagambo ye yahise asobanura ko yari ahugiye mu kazi k’igihe kinini kari kamaze kumufungukira bitewe n’uburyo yigaragaje mu gushyigikira Bruce Melodie.


Pilate yatangaje ko gushyigikira Bruce Melodie byamuhesheje akazi katumye amara amezi atatu atagaragara muri Gen-Z Comedy

Pilate yavuze ko yiteguye gukomeza kuba hafi ya Bruce Melodie kuko yabonye ko ari umuhanzi uzirikana ibikorwa by’abafana be

Pilate ari mu bategerejwe mu gitaramo cya Gen-z Comedy kizaba ku wa Kane tariki 28 Gicurasi 2026 muri Camp Kigali. Ni igitaramo kizahuzwa no kwizihiza urugendo rwa Muhinde wasoje amasomo ya Kaminuza

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA PILATE


VIDEO: Melvin Pro/ InyaRwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...