Philippines: Abakundana bakoreye ubukwe mu rusengero rwuzuyemo amazi

Imyidagaduro - 24/07/2025 6:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Philippines: Abakundana bakoreye ubukwe mu rusengero rwuzuyemo amazi

I Malolos muri Philippines, Jade Rick Verdillo na Jamaica Aguilar bari biyemeje gukora ubukwe ku munsi wabo, nubwo byabasabaga kunyura mu rusengero rwari ruzuye amazi.

Ku wa Kabiri, urusengero rwa Barasoain ruherereye i Malolos, mu ntara ya Bulacan muri Philippines, rwuzuye amazi kubera imvura nyinshi. Inkubi y’umuyaga ya Wipha yari yatumye imvura y’imiyaga ya monsoon irushaho kuba nyinshi, iteza umwuzure ukabije.

Uyu mukwe n’umugeni bari bazi ko bishobora kuzura, ariko bahisemo kudacika intege, kuko mu buzima bw’abashakanye habamo ibigeragezo byinshi. Verdillo yagize ati: “Twashyize hamwe umutima n’ishyaka. Twahisemo gukora ubukwe uyu munsi kuko ubwabwo ari igitambo. Ariko ibindi bitambo byari gukomeza kubaho iyo tubusubika.”

Aguilar yinjiye mu rusengero yambaye ikanzu y’ubukwe y’umweru, aho yari iri kureremba mu mazi yamugeraga hafi ku mavi. Verdillo wari umutegereje ku rutambiro yari yambaye Barong Tagalog, umwambaro ugezweho wambarwa mu birori byihariye muri Philippines.

Aba bombi bari bamaze imyaka 10 bakundana. Umukwe yagize ati: “Numva ibigeragezo bitarangiriye aho. Ni igeragezwa gusa. Iki ni kimwe mu byatugoye ariko twabashije gutsinda.”

Nubwo ikirere cyari kibi, bamwe mu muryango n’inshuti babashije kugera ku bukwe. Yagize ati “Urarora ugasanga urukundo rwaratsinze, kuko nubwo hari imvura, imiyaga, n’umwuzure, ubukwe bwabaye, ni ubukwe budasanzwe.”



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...