Philemon Byiringiro ni
umugabo ukijijwe, akaba ari umukristo wo mu itorero rya ADEPR SGEM Gikondo,
n’umuririmbyi muri korali yaho yitwa Naioth.
Mu bijyanye no kuririmba,
yakuriye mu ishuri ryo ku cyumweru agira amahirwe yo guhishurirwa Kristo. Kuva
icyo gihe akiri umwana yatangiye kuririmba akurira muri korali, ndetse aho
yagiye aba hose yanyuze muri korali zitandukanye.
Nyuma, Philemon yaje
guhishurirwa ko Imana yamuhaye impano yo kwandika indirimbo kandi zigafasha
abantu. Ni mu gihe kuririmba ku giti cye yabitangiye mu mwaka ushize, aho ku
itariki 28 Ugushyingo 2024 ari bwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yitwa
‘Unyigishe.’
Uyu muramyi, yashyize
ahagaragara amashusho y'indirimbo ye nshya yise ‘Ndagukunda’ yashibutse mu
ijambo ry’Imana riboneka muri Yeremiya 31:3, aho Imana igaragaza urukundo
ikunda umuntu ko ari urukundo ruhoraho.
Mu kiganiro yagiranye na
InyaRwanda yagize ati: “Ni ukwibutsa abantu ko hari Imana ibakunda urukundo
ruhoraho. Bityo bareke gutinyishwa n'ibibazo ntacyo bazaba ku bw'urwo rukundo
ahubwo bishime bambare ikamba mu cyimbo cyo kwiraba ivu.”
Arasaba kandi abantu bose kumushyigikira mu masengesho ndetse bagakurikirana indirimbo ze zinyura ku mbuga zitandukanye z’umuziki, kugirango ubutumwa bwa Yesu Kristo bugere kure kurushaho.
Philemon Byiringiro yongeye gukora mu nganzo, asaba abakunzi be kumusengera kugira ngo Imana ikomeze imuhe ibyo imitima ikeneye muri iki gihe