Phil Peter yateguje igitaramo gikomeye "Ivy Filipiano Fest" kizabera i Rubavu

Imyidagaduro - 09/06/2026 8:20 AM
Share:

Umwanditsi:

Phil Peter yateguje igitaramo gikomeye "Ivy Filipiano Fest" kizabera i Rubavu

Umunyamakuru akaba n’umu-Dj, Phil Peter yateguje igitaramo cya Ivy Filipiano Fest kizabera mu karere ka Rubavu kikaba kikazanaherekeza ibyo The Ben na Bruce Melody bazakorera muri aka Karere.

Ku itariki ya 05/07/2026 mu karere ka Rubavu kuri Nengo Eden Park Motel, hazaba hari ibirori bikomeye byateguwe na Dj Phil Peter bigamije gufasha abantu kuryoherwa n’umuziki ndetse no kwishima.

Ni ibirori bizaba bidasanzwe muri aka Karere kuko ku itariki ya 4/07/2026 ni bwo The Ben na Bruce Melodie bazaba bahakoreye igitaramo gisoza ibitaramo bagiye gukora bya Summer Country Tour.

Uretse kandi abo bahanzi bazaba babanje gushyira abantu mu mwuka wo kumva uburyohe bw’umuziki, Dj Phil Peter yamaze kwemeza ko Gradine Toto wamamaye mu ndirimbo “Mayday” azaba ahari nawe agatanga ibyishimo kuri ibyo bihumbi bizitabira ibi birori.

Undi mwihariko w’ibi birori, ni uko bizaba byabaye muri weekend ndende kuko ku itariki ya 06/07/2026 azaba ari umunsi w’ikiruhuko bityo abantu bakaba bazidagadura nta mutima uhagaze bafite.

Iyi weekend niyo ishobora kuzaba weekend y'imyidagaduro muri aka karere ka Rubavu kuko hazaba haririmbye abahanzi babiri bakomeye mu muziki wo mu Rwanda aka kanya ndetse hakiyongeraho n'igitaramo cy'umu-Dj wa mbere mu Rwanda. Bivuze ko abeza bose bazaba bari muri aka karere ka Rubavu muri ayo matariki.

Mu kiganiro na Inyarwanda, MC, Dj Phil Peter yavuze ko ikigamijwe cyane ari ibyishimo kandi yizeye 100% ko umuntu uzitabira iki gitaramo azatahana ibyishimo bisendereye.

Yagize ati: “Summer ni igihe cyo gukora ariko no kwishima. Intego ya Ivy Filipiano Fest ni ibyishimo kandi nizeye 100% ko abazaza bazishima kuko ni yo ntego ubu dufite.”

Yakomeje avuga ko hari n’utundi dushya tuzagenda dutangazwa mu minsi iri imbere harimo n’amatike yo kuzinjira muri iki gitaramo. Ati “Hari utundi dushya twinshi tuzatangazwa vuba. Yaba abandi bahanzi bazaririmba, amatike, n’ibindi byinshi. Vuba aha byose biramenyekana.”

Dj Phil Peter ni umwe mu bavangamiziki bamaze kwandika izina mu myidagaduro yo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo kandi uretse ibyo ajya anyuzamo agakora n’indirimbo zunganira izindi asanzwe acuranga, ni umunyamakuru ukomeye kandi w’umunyabigwi ndetse na hyper mwiza.

MC/Dj Phil Peter agiye gukorera igitaramo gikomeye mu karere ka Rubavu 

Umuhanzi Gradine Toto azataramira abazitabira Ivy Filipiano Fest 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...