Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Phil Emon yasobanuye ko yari amaze gukora
indirimbo ye “Delicious” ndetse anateganya kuyisohora, ubwo Clement
yamuhamagaraga amusaba guhura nabo ngo bayikorere hamwe.
Yagize
ati “Yego! Ubwo niteguraga gusohora ‘Delicious’ mu kwezi kwa gatanu nibwo
bampamagaye, bambwira ko bayikunze, bansaba ko twaganira tukayisubiranamo na
Nel Ngabo.”
Akomeza
ati “Nk’umuntu wari uzi icyo bivuze gukora indirimbo nziza ukayikorana
n’abahanga, nabyumvise cyane dutangira umushinga gutyo. Byadusabye kuyisubiramo
yose ikorwaho na Clement muri ‘Audio Production.”
Uyu
muhanzi avuga ko kuba Nel Ngabo yaraje mu ndirimbo ye byari ibintu bidasanzwe
kuri we, kuko byatanze ireme n’imbaraga mu buryo bw’umuziki we.
Ku
bijyanye n’impamvu indirimbo yasohotse idafite amashusho, Phil Emon yavuze ko
byari umwanzuro watekerejweho neza, kuko bahisemo kubanza gushyira hanze amajwi
mu gihe hakomeje kwitegurwa amashusho.
Ati:
“Twabanje kuyitanga amajwi, turacyakurikirana ibijyanye n’amashusho kugira ngo
bizagende neza kandi bigere ku rwego rwiza.”
Yongeraho
ko iyi ndirimbo ayibona nk’ifite umwanya ukomeye mu rugendo rwe rw’umuziki.
Avuga ati “Ni indirimbo nini iri gushyira itafari rikomeye ku rugendo rw’umuziki
wanjye.”
“Delicious”
ni imwe mu ndirimbo Phil Emon yizera ko izamufasha gukomeza kwinjira mu mitima
y’abakunzi b’umuziki nyarwanda, cyane ko yakozwe n’inararibonye mu muziki nka
Ishimwe Clement, ndetse ikaba irimo ijwi rikomeye rya Nel Ngabo umaze igihe
agaragaza ubuhanga mu njyana ya Afrobeat na RnB.
Uyu
musore yavukiye mu karere ka Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda ari naho yigiye
amashuri ye yisumbuye, mbere y’uko we n’umuryango we bimukira i Kigali.
Avuga
ko yakuze yiyumvamo umuziki, ku buryo yakunze kuririmbira abantu batandukanye
no kwandika indirimbo bigatuma abantu bamubwira ko afite impano. Ati “Nahisemo
gukora umuziki kuko nakuze ari byo bintu nkunda kandi mbonamo icyerecyezo
cyanjye."
Mu
ntego afite, harimo gukora umuziki uzatuma ahagararira u Rwanda ndetse
n’Afurika muri rusange. Kandi yumvikanisha ko afite benshi afatiraho urugero.
Mu
myaka itatu ishize ni bwo uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise
'Ring' akomereza ku ndirimbo 'Woow', 'Oooh', 'Love', 'Listen', 'You' ndetse na
'I'm Good'.

Nel Ngabo winjiye mu ndirimbo “Delicious” ya Phil Emon ku busabe bwa Ishimwe Clement

Phil
Emon wasubiyemo indirimbo ye “Delicious” kugira ngo ayikorane na Nel Ngabo
KANDA
HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘DELICIOUS’ YA PHIL EMON NA NEL NGABO
