Iki gitaramo cyatangijwe kiyobowe n'abanyamakuru babiri, Nizeyimana Luckman uzwi nka Lucky na Mutesi Zuba, bombi basanzwe bamenyerewe mu kuyobora ibitaramo bikomeye bibera mu Rwanda. Bageze ku rubyiniro saa 19:25 z'ijoro, batangiza ku mugaragaro ibirori byo kwizihiza urugendo rwa King James mu muziki.
Phil Emon yahise ahabwa umwanya wo gufungura igitaramo, atangira aririmba indirimbo ye "Delicious", yakiranwa ibyishimo n'abari bamaze kwinjira muri BK Arena.
Yakurikijeho indirimbo "Umunyarwandakazi", mu gihe abafana benshi bari bamaze kwinjira mu nyubako. Muri iyi ndirimbo, yashimiye kandi atura Abanyarwandakazi bose bari bitabiriye igitaramo, ababwira ko abakunda, ibintu byashimishije benshi.
Phil Emon akomeje kwigaragaza nk'umwe mu bahanzi bafite ejo hazaza heza mu muziki nyarwanda. Mu ndirimbo ze zakunzwe harimo "My Way", "Nah", "Millions" n'izindi zitandukanye zikomeje kumwubakira izina.
Kwamamara kwe kandi byatewe ahanini n'ubufatanye yagiranye n'abandi bahanzi, barimo Nel Ngabo mu ndirimbo "Delicious", ndetse na Uncle Austin mu ndirimbo "Amasomo", ibikorwa byamufashije kurushaho kumenyekana no kwagura umubare w'abakunzi b'umuziki we.




Lucky na Zuba, nibo bayoboye igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze mu muziki



abafana baturutse hirya no hino baje kwifatanya na king James umaza imyaka 20 Mu muziki 
Phil Emon ni we watangije igitaramo cya King James cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki
