Uyu muhango wabaye ku wa 6 Kamena 2026 witabiriwe n’abanyacyubahiro benshi bo mu Muryango w’i bwami barimo Umwami Charles III n’Umwamikazi Camilla, Igikomangoma William n’umugore we Catherine, ndetse n’andi mashami y’umuryango.

Peter Phillips w’imyaka 48 y’amavuko n’umugore we Harriet Sperling w’imyaka 45 bagaragaye bishimye cyane nyuma yo gusezerana, banasomana imbere y’abari bitabiriye ibirori. Harriet yari yambaye ikanzu y’umweru nziza y’ubukwe ndetse n’ikamba ryahogoje benshi.

Abakobwa ba Peter Phillips, Savannah na Isla, hamwe n’umukobwa wa Harriet witwa Georgina, bari mu bakobwa bamufashije muri uwo muhango. Ubu bukwe kandi bwitabiriwe na Zara Tindall, mushiki wa Peter, n’umugabo we Mike Tindall wahoze ari umukinnyi wa Rugby.

Nubwo ibirori byari byitabiriwe n’abagize Umuryango w’Ibwami benshi, Igikomangoma Harry nticyahagaragaye muri uwo muhango. Amakuru yatangajwe n’itangazamakuru ryo mu Bwongereza avuga ko Harry na Peter Phillips bamaze imyaka myinshi batavugana, ibintu bivugwa ko byagize uruhare mu kutitabira ubu bukwe.

Harriet Sperling ni umuforomokazi kabuhariwe mu kwita ku bana muri serivisi y’ubuzima ya Leta y’u Bwongereza (NHS). Yamenyekanye cyane nyuma yo gutangira gukundana na Peter Phillips mu mwaka wa 2024, mbere y’uko bemera kurushinga mu mwaka wa 2025.

Abaturage benshi bari bakoraniye hafi y’urusengero kugira ngo birebere bamwe mu bagize Umuryango w’i bwami. Nubwo hari hateganyijwe imvura nyinshi, benshi bagumye aho kugira ngo babone ayo mateka yihariye.

Ubu bukwe bubaye imwe mu nkuru zikomeye zikomeje kuvugwa mu Bwongereza muri uyu mwaka, cyane cyane kubera ubwitabire bw’abagize Umuryango w’Ibwami n’amateka ya Peter Phillips nk’umwuzukuru wa mbere wa Queen Elizabeth II.




