Mu
butumwa yashyize ku rubuga rwa X kuri uyu wa Mbere, Mr P yavuze ko atazongera
kwizihiza isabukuru ku wa 18 Ugushyingo nk’uko byari bisanzwe ku mpanga zombi.
Yagize
ati “Ndabishyize ku mugaragaro. Tariki ya 18 Ugushyingo si bwo nzongera kwizihiriza
isabukuru yanjye. Ndabasaba ko nta butumwa cyangwa impano nzakira kuri uwo
munsi.”
Yakomeje
asobanura ko yafashe icyemezo cyo kwimurira isabukuru ye ku wa 30 Ugushyingo,
ashimangira ko ari icyemezo cye bwite.
Ati
“Uhereye ubu, isabukuru yanjye izajya yizihizwa ku wa 30 Ugushyingo. Ni
icyemezo cyanjye bwite, kandi ndabashimira uko muzabyumva.”
Iki
cyemezo kije gikurikira umwuka mubi umaze igihe hagati ye n’impanga ye Paul
ndetse n’umuvandimwe wabo mukuru Jude Okoye, wigeze no kuba umujyanama wabo mu
muziki.
Aba
bahanzi bombi bahoze bagize itsinda rikomeye rya P-Square ryamamaye muri
Afurika no ku Isi, ariko baje gutandukana bitewe n’amakimbirane ashingiye ku
micungire y’umutungo, imiyoborere ndetse n’ibibazo by’icyizere hagati yabo.
Nubwo
bongeye kwiyunga mu 2021 ibintu byasaga n’ibisubira mu buryo, ntibyatinze
kongera kuzamba.
Peter
yagiye ashinja Paul na Jude kumusuzugura no kumwima uburenganzira ku mutungo
wabo, mu gihe Paul we yigeze kuvuga ko Peter yabatanzeho amakuru mu kigo gishinzwe
kurwanya ruswa n’ibyaha by’imari muri Nigeria, kizwi nka Economic and Financial
Crimes Commission (EFCC).
Aya
makimbirane yongeye gufata indi ntera muri Kamena 2025, ubwo Peter yatangazaga
ko yamaze gucana umubano burundu n’umuryango we, by’umwihariko abavandimwe be.
Guhindura
itariki yizihizaho isabukuru byafashwe na benshi nk’ikimenyetso gikomeye cy’uko
uyu muhanzi atakiri mu murongo umwe n’impanga ye, ndetse ko ari indi ntambwe
nshya mu buzima bwe bwo kwigenga, yaba mu muziki no mu mibereho ye bwite.
Guhindura itariki y’amavuko kwa Mr P byafashwe nk’ikimenyetso cy’itandukaniro rikomeye na Paul Okoye


