Peter Okoye, uzwi cyane ku izina rya Mr. P, ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umubyinnyi ndetse n’utunganya umuziki wo muri Nigeria. Yamenyekanye cyane ubwo yari umwe mu bagize itsinda rya muzika rya P-Square, yaririmbanagamo n’impanga ye Paul Okoye.
Ibi byakurikiye ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X n’umuntu umwe wavuze ko Josephine Okoye, wari uwo mu bwoko bw’Aba-Igbo, yaba yararwanyije ubukwe bw’umuhungu we Peter Okoye n’umugore we Lola Omotayo kubera ko akomoka mu bwoko bw’Aba-Yoruba. Uwo muntu yanavuze ko ayo makimbirane yaba yaragize uruhare mu rupfu rwa Josephine Okoye.
Aya magambo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, ariko Peter Okoye yahise ayamagana yivuye inyuma, avuga ko ari ibinyoma ndetse no guharabika izina ry’umubyeyi we witabye Imana.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Peter Okoye yavuze ko yamaze kubimenyesha itsinda rye ry’abanyamategeko kugira ngo ritangire gukurikirana icyo kibazo mu nkiko. Yashimangiye ko atazihanganira umuntu uwo ari we wese usebya cyangwa uvuga amakuru adafite gihamya ku muryango we, cyane cyane ku mubyeyi we utakiriho.
Josephine Okoye yitabye Imana muri Nyakanga 2012, asiga umuryango ndetse n’abakunzi b’umuziki bamuzi nk’umubyeyi wagize uruhare rukomeye mu rugendo rw’abahungu be mu muziki.
Peter Okoye yavuze ko gukwirakwiza ibirego bidafite ishingiro ku muntu wapfuye ari ibikorwa bidakwiye, bityo ko azaharanira ko ukuri kujya ahagaragara binyuze mu nzira z’amategeko.
Ibi byongeye gukangurira abakoresha imbuga nkoranyambaga kwitwararika ibyo batangaza, cyane cyane ku bantu cyangwa imiryango yabo, kuko amagambo yo gusebanya ashobora kugira ingaruka zikomeye mu mategeko.

Peter Okoye agiye kugeza imbere y'amategeko uwasebeje nyina utakiriho, amushinja ivangura.
