Peter Miles yasesekaye i Kigali mbere gato ya Ragga Dee na Cindy Sanyu bagomba kuzana-AMAFOTO

Imyidagaduro - 21/06/2024 2:53 PM
Share:
Peter Miles yasesekaye i Kigali mbere gato ya Ragga Dee na Cindy Sanyu bagomba kuzana-AMAFOTO

Peter Kanyike [Peter Miles] yageze i Kigali mu Rwanda aho aje mu bikorwa bifite aho bihuriye n’umuziki n’ibindi byihariye ahuriramo n’abarimo Ragga Dee na Cindy Sanyu.

Mu masaga y’igitondo y’uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024 ni bwo Ragga Dee, Cindy Sanyu na Peter Miles bagomba kugera ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali giherereye i Kanombe.

Ragga Dee we byarangiye indege imusize mu gihe Cindy Sanyu we hari ikindi gitaramo afite, ariko bose bagomba kwitabira gahunda bafite mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda, Peter Miles yagarutse ku rwibutso afite ku Rwanda mu buryo bw’umuziki, avuga ko atajya yibagirwa ubwo yataramanaga na Shaggy i Kigali.

Yagarutse ku buryo abona umuziki wa Uganda, avuga ko abona hari aho uri, gusa bitewe nuko abahanzi bo mu Karere basa n’abatatanye bikaba bituma ibihugu byose bitandana.

Ku muziki w’u Rwanda, yavuze ko awukurikira kandi yishimira ko umaze kuzamuka kugera ku rwego utagikenera cyane abahanzi b’abanyamahanga.

Ikindi yikijeho ni ishyirahamwe ry’abahanzi asanga rikwiriye gushyirwaho mu Karere mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuziki w’Akarere.  

Peter Kanyike [Peter Miles] ni umuhanga mu njyana ya Reggae na Dancehall, aririmba mu ndimi zitandukanye zirimo Luganda, Patwa n’icyongereza.

Yabonye izuba kuwa 29 Nzeri 1980 muri Entebbe muri Uganda, akaba yarasoreje ayisumbuye muri Kabojja naho Kaminuza muri Makerere.

Asanzwe afitanye indirimbo n’abahanzi bakomeye barimo Navio, Elephant Man na Demarco. Mu ndirimbo ze zamamaye muri Afurika harimo One Time, Owange, Muwala, Ruckus na Combination.

Mu myaka itandukanye yegukana ibihembo birimo PAM Awards, Channel O Awards yakuye muri South Africa, Kisima Awards yo muri Kenya.

Muri Kamena 2007, Peter Miles yaririmbye muri G8 Summit Concert aho yahuriye ku rubyiniro n’abahanzi bakomeye ku mugabane w’Afurika n’u Burayi.

Mu myaka ya za 2008, Miles yataramanye na Shaggy i Kigali aza kongera kuhataramira mu ntangiriro za 2009.Peter Miles ari mu bahanzi bamaze imyaka isaga 20 bakora umuziki kandi bagiye bubaka ibigwiYagaragaje ko hari byinshi byo kwishimira nubwo hakiri n'ibindi byo kubakwa mu muziki w'Akarere 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...