Mu kiganiro yagiranye na BBC i Kyiv, Zelensky yavuze ko Ukraine itari gutsindwa, ahubwo ko izasoza intambara itsinze. Yavuze ko atemera ko igihugu cye cyatanga ubutaka bwacyo nk’igiciro cy’amahoro, cyane cyane ko u Burusiya butabashije kubufata nubwo bwatanze abasirikare benshi cyane.
Yagize ati: “Ntekereza ko Putin yamaze gutangiza Intambara ya Gatatu y’Isi. Ikibazo si uko yayitangiye gusa, ahubwo ni ukumenya aho ashobora kugera n'uko twamuhagarika. U Burusiya burashaka guhindura uburyo isi ibayeho no guhatira abantu ubundi buzima batihitiyemo.”
Ku bijyanye n’icyifuzo cy’u Burusiya ko Ukraine yatanga 20% by’intara ya Donetsk n’ahandi mu majyepfo, Zelensky yavuze ko atabibona nk’ubutaka gusa, ahubwo abibona nko guta abaturage babo no guca intege igihugu.
Yavuze ko ibyo byacamo ibice Abanya-Ukraine kandi bitatanga amahoro arambye, kuko Putin ashobora gufata akanya agasubira mu ntambara mu myaka mike iri imbere.
Zelensky yagaragaje ko intsinzi kuri Ukraine atari ugusubirana ubutaka gusa, ahubwo ari ukurinda ubwigenge bw’igihugu no guhagarika Putin kugira ngo atazagaba ibindi bitero ku bindi bihugu.
Yemeje ko gusubiza igihugu ku mipaka yacyo yo mu 1991 ari ubutabera, ariko ko kubikora ako kanya byasaba igihombo kinini cy’ubuzima bw’abantu n’intwaro zidahagije.
Ku ruhande rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Zelensky yavuze ko Ukraine ikeneye ingwate z’umutekano zemewe n’inzego zirimo Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, kuko abayobozi bahinduka ariko ibigo bikagumaho. Yagaragaje kandi ko ikibazo cy’amatora kizashoboka gusa igihe habayeho umutekano usesuye.
Nubwo intambara ikomeje, Zelensky agaragaza icyizere, avuga ko hari inzira nyinshi zigomba gukorerwa icyarimwe mu bya dipolomasi, mu bya gisirikare no mu bukungu, kandi ko gutsinda ari uguhagarika Putin. Yasoje avuga ati: “Imana ibahe umugisha. Tuzatsinda.”

Zelensky yizeye gutsinda intambara bahanganyemo na Putin

Putin arashinjwa gutangiza intambara ya gatatu y'isi

Zelensky yagaragaje ko intsinzi kuri Ukraine atari ugusubirana ubutaka gusa, ahubwo ari ukurinda ubwigenge bw’igihugu no guhagarika Putin
