Perezida William Ruto yahaye imodoka na Miliyoni 90 Frw Sebastian waciye agahigo ku Isi

Imyidagaduro - 30/04/2026 9:57 AM
Share:

Umwanditsi:

Perezida William Ruto yahaye imodoka na Miliyoni 90 Frw Sebastian waciye agahigo ku Isi

Umunya-Kenya Sebastian Sawe yakiriwe nk’intwari mu gihugu cye nyuma yo gukora amateka atari yarigeze agerwaho, aho yabaye umuntu wa mbere urangije isiganwa rya Marathon (ibilometero 42) mu gihe kiri munsi y’amasaha abiri mu marushanwa yemewe ku rwego mpuzamahanga.

Ibi yabigezeho ku Cyumweru mu irushanwa rya London Marathon, aho yegukanye umwanya wa mbere akoresheje igihe cya 01:59:30, ibintu byahise bihindura amateka y’iri siganwa ndetse no ku rwego rw’isi.

Mu muhango wo kumushimira wabereye muri State House i Nairobi, Perezida William Ruto yahaye uyu mukinnyi sheki ebyiri zose hamwe zingana na Ksh miliyoni 8 [90,464,396.24 Frw], aho imwe yari ifite agaciro ka Ksh miliyoni 5 indi ikaba Ksh miliyoni 3, zahawe Sawe mu izina rya guverinoma ya Kenya.

Uretse ayo mafaranga, Sebastian Sawe yanahawe imodoka nshya yo mu rwego rwo hejuru, ndetse anahabwa n’icyapa cyihariye cy’imodoka (customised number plate) cyanditseho nimero “1:59:30”, ari cyo gihe yakoresheje mu mateka akomeye mu mukino wa marathon.

Perezida Ruto yavuze ko iki gikorwa cya Sawe ari amateka atari amateka ya Kenya gusa, ahubwo ari intambwe ikomeye ku bantu bose. Yagize ati: “Wakoze ibintu benshi batekerezaga ko bidashoboka. Wabigize impamo, ugaragaza ko ibidashoboka bishobora kuba impamo. Ibi byahaye igihugu icyizere, bihesha ishema urubyiruko, kandi bitera isi yose imbaraga.”

Ibi byongeye gushimangira ko icyo gikorwa cya Sawe atari intsinzi isanzwe mu mukino gusa, ahubwo ari ishusho y’aho ubushobozi bw’umuntu bushobora kugera iyo afite intego n’imbaraga.

Igihe Sawe yakoresheje cya 01:59:30 cyamugize umuntu wa mbere ukoze Marathon mu gihe kiri munsi y’amasaha abiri mu marushanwa yemewe, ibintu byari bimaze igihe kirekire bifatwa nk’ibigoye kugerwaho.

Yarenzeho agahigo kari gafitwe na nyakwigendera Kelvin Kiptum wari warakoresheje amasaha 2 n’amasegonda 35 (2:00:35) mu 2023.

Agarutse mu gihugu cye, Sawe yakiriwe mu buryo budasanzwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta International Airport, aho imbaga y’abantu yari yaje kumwakira, barimo abayobozi, inshuti n’umuryango we.

Indege ya Kenya Airways yamuzanye yakiriwe mu cyubahiro hifashishijwe ‘water cannon salute’, mu gihe ababyinnyi n’abacuranzi bari bateguye ibirori byo kumwakira.

Ababyeyi be bakoze urugendo rw’amasaha atandatu kugira ngo baze kumushyigikira kuri uwo munsi w’amateka.

Se wa Sawe, Simeon Sawe, yavuze ko umuhungu we yari yarabasezeranyije ko azaca agahigo, ati: “Yari afite umuhate n’icyizere ko azabigeraho. Uyu munsi turabyishimiye cyane.”

Mu ijambo rye, Sawe yashimiye abamushyigikiye bose, agaragaza ibyishimo by’ikirenga yatewe n’uko yakiriwe n’Abanya-Kenya. Ati: “Ndishimye cyane kuba mwaje kunshyigikira no kwishimana nanjye. Sinari nabyiteze.”

Iki gikorwa cya Sebastian Sawe cyongeye gushimangira ubuhangange bwa Kenya mu mukino wo gusiganwa ku maguru, ndetse kinaha icyizere ko imbibi z’ubushobozi bwa muntu zikomeza gusunikwa uko imyaka ishira.

Sebastian Sawe yanditse amateka adasanzwe mu mukino wa Marathon, aba uwa mbere usoje 42km mu gihe kiri munsi y’amasaha abiri, igikorwa cyashimishije isi yose n’igihugu cya Kenya

Nyuma yo kwandika amateka muri London Marathon, Sebastian Sawe yakiriwe nk’intwari i Nairobi, aho Perezida William Ruto yamugeneye Miliyoni 8 Ksh nk’ishimwe ry’icyubahiro


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...