Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku wa 15 Ukwakira 2026, Hichilema yashimye Perezida Kagame, amwita umuvandimwe we, avuga ko iyi ntsinzi igaragaza kwihangana kw’Abanyarwanda, icyerekezo n’umurimo ukomeye bakoze kugira ngo bagere kuri iyi ntambwe.
Yagize ati: “Ndashimira umuvandimwe wanjye, Perezida Paul Kagame, n’Abanyarwanda ku kuba barabonye amahirwe y kwakira Formula 1 African Grand Prix. Iyi ntambwe y’amateka igaragaza kwihangana kwanyu, icyerekezo n’umurimo ukomeye wakozwe neza. Zambia yifatanyije namwe mu byishimo by’iyi ntambwe ikomeye ku Rwanda no kuri Afurika.”
Ubu butumwa bwaje nyuma y’uko u Rwanda rutangaje ko ruzakira iri rushanwa rikomeye ry’imodoka, rikazagaruka ku mugabane wa Afurika nyuma y’imyaka isaga 30 ritahabera. Isiganwa rya nyuma rya Formula 1 ryabereye muri Afurika ryabaye mu 1993, muri Afurika y’Epfo.
Ku wa 13 Ukwakira 2026, Perezida Paul Kagame yatangaje ku mugaragaro ko u Rwanda ruzakira isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix mu ntangiriro za 2030, binyuze mu masezerano azamara imyaka 10.
Iri siganwa riteganyijwe kubera mu muhanda mushya uzubakwa i Bugesera, hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri kubakwa. Uwo muhanda ugomba kuzaba wubahiriza ibisabwa kugira ngo wakire amarushanwa yo ku rwego rwo hejuru rwa Formula 1.
Formula 1 ni irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa mu modoka rikurikirwa n’abafana benshi hirya no hino ku isi. Kuba u Rwanda ruzaryakira ni umwe mu mishinga izazamura ikanateza imbere siporo, ubukerarugendo n’ishoramari.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko kwakira iri rushanwa ari intambwe ikomeye ku Rwanda no kuri Afurika, anagaragaza ko uyu mushinga ushobora gufasha mu guteza imbere ibikorwa remezo, ubukerarugendo, imirimo n’ubumenyi mu bijyanye na siporo yo gusiganwa mu modoka.
Ubutumwa bwa Hakainde Hichilema bwiyongereye ku bw’abandi bayobozi bo muri Afurika bagaragaje ko bishimiye intambwe u Rwanda rugezeho. Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, na we yari yashimiye u Rwanda, anagaragaza ko igihugu cye cyiteguye gutanga ubufasha mu gihe cyose buzakenerwa.
Ibi bigaragaza ko gahunda yo kugarura Formula 1 muri Afurika itarebwa nk’inyungu z’u Rwanda gusa, ahubwo ishobora no gufungura amahirwe yo gukorana hagati y’ibihugu byo ku mugabane.
Amasezerano yo kwakira Formula 1 ni intambwe ikomeye mu mugambi w’u Rwanda wo gukomeza kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga binyuze mu bikorwa bikomeye bya siporo.


