Perezida wa Yanga SC yashimagije Jesus Sindi Paul wa Rayon Sports

Imikino - 17/08/2025 6:33 AM
Share:

Umwanditsi:

Perezida wa Yanga SC yashimagije Jesus Sindi Paul wa Rayon Sports

Perezida w’ikipe ya Yanga SC, Eng Hersi Saidi, yashimagije Sindi Paul Jesus ukinira Rayon Sports avuga ko ari umukinnyi utanga icyizere ndetse ko azagaruka kumureba akina.

Ku wa gatanu taliki ya 15 Kanama,  nibwo Rayon Sports yatsinzwe na Yanga ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti. 

Nubwo Murera yatsinzwe kuri uyu munsi wa Rayon day ariko umukinnyi wayo, Sindi Paul Jesus Ubwo yinjiragamo asimbuye mu gice cya kabiri yitwaye neza cyane ku ruhande rw’ibumoso yarimo aranyuraho. 

Nyuma yuyu mukino Rayon Sports  ibinyujije ku mbugankoranyambaga yashyizeho amafoto y’uyu mukinnyi ubundi iyaherekesha amagambo agira ati” mwibuke izina,Sindi Paul Jesus. Imyaka 19 yonyine, umucunguzi wahazaza”.

Perezida wa Yanga SC, Eng Hersi Saidi ni umwe mu batanze igitikerezo kuri aya mafoto aho yanditse ati” ni umukinnyi mwiza utanga icyizere, mwifurije amahirwe n'ibyiza, nizeye neza ko nzagaruka kumureba akina muri uyu mwaka w'imikino"

Uyu mukinnyi yazamukiye muri Tsindabatsinde ubundi mu mpeshyi y’umwaka ushize yerekeza mu ikipe ya Rayon Sports. Mu mwaka ushize w’imikino niwe watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’abatarengeje imyaka 20. 

Perezida wa Yanga SC yashimagije Jesus Sindi Paul wa Rayon Sports



Eng Hersi Saidi yavuze ko azagaruka kureba Sindi Paul Jesus muri uyu mwaka w'imikino 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...