Perezida wa Uganda yateguje intambara kuri Kenya kubera inyanja y’Abahinde

Hanze - 12/11/2025 11:26 AM
Share:

Umwanditsi:

Perezida wa Uganda yateguje intambara kuri Kenya kubera inyanja y’Abahinde

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yongeye kuvuga amagambo akomeye ku bibazo by’ubukungu n’umutekano bireba ibihugu bya Afurika bidakora kunyanja avuga ko bishobora guteza intambara mu bihe bizaza.

Mu ijambo yavuze  ku Cyumweru, tariki ya 9 Ugushyingo 2025, Perezida Museveni yavuze ko ari akarengane kubona ibihugu bikora ku Nyanja bifunga inzira ijyanye n’ubucuruzi ku bihugu bitayikoraho, kandi byose biri muri Afurika imwe. Yavuze ko “Inyanja y’Abahinde ni iyacu twese”.

Perezida Museveni yakomeje avuga ko kuba badakora ku Nyanja bibangamiye ubukungu n’umutekano wa Uganda, kuko bituma igihugu kidashobora no kugira igisirikare cyo mu mazi cyakwifashishwa mu kurinda igihugu.

Museveni yavuze ko Uganda yagiye igirana ibiganiro bitarangira na Kenya ku bijyanye n’ibikorwa remezo bifite aho bihuriye n’inyanja, birimo ubwikorezi bwa peteroli, na gari ya moshi, gusa bikaba byaragiye bihagarara, ubundi yerekana ko nibidakomeza bizateza intambara hagati yabo.

Yagize ati: “Twagiye tugirana ibiganiro bitandukanye na Kenya. Umushinga wa gari ya moshi urahagarara, hakaza undi wa peteroli... ariko byose bishingiye ku nyanja. Iyo nyanja ni iyacu, kandi twemerewe kuyikoresha. Nibabikomeza, bizatera intambara mu gihe kizaza.”

Muri Gashyantare 2024, Perezida William Ruto wa Kenya na Museveni wa Uganda bagiranye ibiganiro bigamije gukemura ikibazo cya UNOC Ltd, ikigo cya Leta ya Uganda gishinzwe ibikomoka kuri peteroli, kugira ngo cyemererwe gutumiza amavuta anyura ku cyambu cya Mombasa.

Ruto yatangaje ko bemeranyije ku buryo bwo gutumiza no guteganya gahunda yo gutwara peteroli ku giciro gihendutse mu karere, mu rwego rwo kongerera ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ibi byabaye nyuma y’uko Uganda yari itangaje ko ishobora kwimurira ibikorwa byo gutumiza amavuta muri Tanzania, nyuma y’uko Kenya ishyizeho uburyo bushya bwo gutumiza ibikomoka kuri peteroli bitanyuze muri Uganda.

Museveni yasabye abayobozi b’Afurika gusubiramo uburyo imigabane y’inyanja ikoreshwa, avuga ko “politiki yo kubuza ibihugu bimwe amahirwe ku nyanja ari ubuswa”, kandi ko bishobora kuzateza umutekano mucye.

Museveni yagaragaje ko hagati ya Uganda na Kenya hashobora kuzaba intambara kubera inyanja y'Abahinde



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...