Perezida wa Rayon Sports yagize icyo asaba bafana mbere y’uko shampiyona itangira

Imikino - 10/09/2025 12:29 PM
Share:

Umwanditsi:

Perezida wa Rayon Sports yagize icyo asaba bafana mbere y’uko shampiyona itangira

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yavuze ko biteguye guhatana muri shampiyona no mu mikino Nyafurika asaba abafana kubigiramo uruhare rukomeye babashyigikira.

Ni bimwe mu byo Perezida wa Rayon Sports yagarutseho mu kiganiro kihariye yagiranye na Rayon TV ku wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri 2025. Yahamagariye abafana ba Murera gufatanya n’ubuyobozi mu mwaka w’imikino ugiye gutangira.

Ati: “Ndahamagarira cyane abafana ba Rayon Sports, abakunzi bayo n’abayobozi bayo, baze dufatanye. Ubuyobozi ni sawa, ibindi nabyo ni sawa, ariko nababwiye ngo turahera ku kibuga, hariya niho ibyishimo bya Rayon Sports bihera. Uyu munsi dufite miliyari kuri konti twaba tuyifite, ariko ibyishimo ntabwo byaba bingana n’uko twatwara shampiyona ya 2025/2026, byabiruta.

Mureke rero dutware shampiyona, nayo mafaranga aboneke, ni muze tunyotewe shampiyona. Njyewe, ibyanjye nka Perezida nzakora ibyo nkwiye gukora, ariko ntabwo natwara shampiyona njye nyine, ni uguhuza imbaraga haba abafana, abakunzi n’abayobozi.”

Perezida wa Rayon Sports yavuze ko abafana bayo bakwiye kujya kuyishyigikira bahereye ku mukino wa Kiyovu Sports bazatangiriraho shampiyona. Ati: “Tugiye gutangirana na Kiyovu Sports kandi ni umukeba w’ibihe bihoraho, nabonye banaciye amafaranga menshi. Ba Rayon, ni muze, igitego cyanyu turagikenewe. Bajya bavuga ngo Rayon Sports ni kimaranzara, ikipe yahuye nayo yose yitegura nk’itegura ubukwe. Dufite ikipe nziza, ariko hejuru y’uko ari nziza ikeneye gushyigikirwa, ikeneye agahimbazamusyi, ikeneye kurara heza, ikeneye byose.”

Twagirayezu Thaddée yanenze abayobozi ba Rayon Sports batajya bitabira imyitozo yayo, ahubwo ugasanga bibereye mu bindi, kandi igikwiye kubanza ari ibijyanye n’ikibuga.

Yavuze ko bafite abakinnyi 27 barimo 11 bashya basinyishije ndetse n’abandi batatu babakuye mu irerero ryabo. Ku kibazo cya Chadrack Bing Bello yavuze ko bitashobotse gukomezanya bitewe n’uko hatabayeho ukumvikana n’ikipe ye ya DCM. Perezida wa Rayon Sports yavuze ko kuri we byamubabaje, ndetse n’umukinnyi bikaba byaramubabaje, bityo akaba yaramubwiye ko agiye gukemura ibibazo, ubundi akazagaruka mu kwezi kwa Mutarama.

Yavuze ko yaganiriye n’umutoza ku bijyanye n’uburyo bw’imikinire ndetse ko byatanze umusaruro. Ati: “Naganiriye n’umutoza, twumvikana kuri byinshi byatanze umusaruro. Ndibaza ko mwese muri abanyamupira, dukina na Vipers umukino warahindutse cyane. Umutoza nta kibazo, bimeze neza kandi igihe maranye nawe njyewe ni kinini. Ni umutoza ukunda akazi ke, njye nagihamya, ni umutoza mwiza, kandi ikintu namukundiye ni uko atoza abakinnyi be ikinyabupfura.”

Yavuze ko bateganya kuzana umutoza mwiza wongerera imbaraga abakinnyi kandi ko mu minsi micye araboneka, aho bishoboka ko ashobora kuzaba yarabonetse igihe bazaba bagiye gukina umukino na Kiyovu Sports. Yavuze ko mu bijyanye n’imikino ya CAF Confederation Cup biteguye neza, gusa ko bakeneye abafana muri Tanzania kugira ngo bakuremo Singida. Yavuze ko intego ari uko bashaka kugera mu matsinda.

Perezida wa Rayon Sports yasabye abafana kuzayiba inyuma mu mwaka utaha w'imikino 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...