Perezida wa PFF yashyize akadomo ku hazaza ha Ronaldo mu ikipe y’igihugu

Imikino - 05/10/2026 10:32 AM
Share:

Umwanditsi:

Perezida wa PFF yashyize akadomo ku hazaza ha Ronaldo mu ikipe y’igihugu

Perezida wa Federasiyo y’Umupira w’Amaguru muri Portugal (PFF), Pedro Proença, yavuze ko Cristiano Ronaldo yashoboraga gusezera ku ikipe y’igihugu nyuma y’Igikombe cy’Isi, ariko agahitamo gukomeza kuyikinira kubera urukundo ayifitiye.

Ibi yabivuze nyuma y’amakimbirane aherutse kuvuka hagati ya Ronaldo n’umutoza w’ikipe y’igihugu ya Portugal, Jorge Jesus, amakimbirane yatumye uyu mukinnyi ava mu mwiherero w’ikipe mbere y’umukino na Denmark.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku Cyumweru, Proença yashimangiye ko Ronaldo agifite umwanya ukomeye mu ikipe y’igihugu, kandi ko kuba akomeza kuyikinira bifite ishingiro bitewe n’ubushobozi bwe budasanzwe.

Ati: “Cristiano Ronaldo ni umukinnyi ukomeye kurusha abandi mu mateka. Yamaze imyaka irenga 20 ahagarariye umupira w’amaguru wa Portugal kandi ni ishusho ikomeye y’igihugu.”

Yakomeje avuga ko igihe cyose Ronaldo azaba ameze neza kandi yiteguye gukina, azakomeza guhabwa umwanya mu ikipe y’igihugu.

Proença yavuze ko ibibazo biri hagati ya Ronaldo n’umutoza Jorge Jesus ari ubwumvikane buke bushobora gukemuka, ashimangira ko Ronaldo yari akiri kapiteni w’ikipe mu mukino wabanje muri iyi mikino mpuzamahanga.


Perezida wa PFF kandi yagarutse ku rukundo Ronaldo afitiye ikipe y’igihugu, avuga ko uyu mukinnyi yari afite amahirwe yo gusezera ku mupira w’amaguru mpuzamahanga ku rwego rwo hejuru.

Ati: “Cristiano Ronaldo ni ikimenyabose muri Portugal kandi ni umukinnyi udasanzwe. Yashoboraga kurangiriza umwuga we ku Gikombe cy’Isi, ariko ntiyabikoze kubera urukundo afitiye ikipe y’igihugu.”

Proença yongeyeho ko azi neza umubano ukomeye Ronaldo afitanye n’Abanya-Portugal ndetse n’ikipe y’igihugu.

Nyuma y’uko imikino ine ya Nations League muri iki cyiciro irangiye, Proença yavuze ko abayobozi ba federasiyo bazicara hamwe mu ituze, bagashaka uko bakemura ikibazo kiri hagati ya Ronaldo na Jorge Jesus.

Intego ya PFF ni ugukomeza kugira Ronaldo nk’umwe mu bakinnyi b’ingenzi Portugal izashingiraho mu bihe biri imbere.

 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...