Perezida wa La Liga abona Club World Cup nk'icyago mu mupira w'amaguru

Imikino - 17/06/2025 4:15 PM
Share:
Perezida wa La Liga abona Club World Cup nk'icyago mu mupira w'amaguru

Perezida wa La Liga ariwe Javier Tebas yagaragaje ko atifuza ko hari ikindi gikombe cy'isi cy'ama-club kiba nk'uko kiri gukinwa ubu, kuko kibangamiye imigendekere myiza y'umupira w'amaguru.

Javier Tebas yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu birori byo kwizihiza imyaka 10 hashyizweho itegeko ryemerera isaranganywa ry’amafaranga ava mu kwerekana imikino ya shampiyona ya Espagne, aho yagarutse ku ngingo zinyuranye.

Abajijwe ku mubano we na Florentino Pérez basigaye bakozanyaho cyane, Tebas yavuze ko nta kibazo bwite bafitanye, ahubwo batandukanye mu bitekerezo by’imiyoborere ya ruhago. Yamaganye Super League yifuzwa na Pérez, ayita igitekerezo kitatekerejweho neza, gishobora gusenya shampiyona z’ibihugu binyuranye.

Tebas yabajijwe uko FIFA yarushaho gutegura neza Club World Cup, avuga ko ikiza ari ugukuraho iryo rushanwa kuko nta mwanya waryo uhari mu ngengabihe kandi ko iryo rushanwa ridafite umumaro uhamye. Ashaka ko ryahagarikwa burundu kuko rishyira ubuzima bwa ruhago mu kaga, yongeraho ko adashishikajwe no kurireba.

Javier Tebas we avuga ko byaba byiza Club World Cup isubijwe nk'uko yakinwaga mbere ari amakipe make ndetse bagakina imikino mike, cyangwa se byanarimba irushanwa rigakurwaho. Muri iki kiganiro kandi uyu mugabo yabajijwe ku byerekeye Ballon d'Or, avuga ko Mbappé na Lamine Yamal ari abakandida bakomeye, kuri Ballon d'Or y'uyu mwaka.

Tebas avuga ko byaba byiza Club World Cup ikuweho


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...