Mu butumwa yanyujije ku rubuga X, Perezida Lee
yavuze ko yatunguwe cyane n’umusaruro mubi w’iyi kipe, ashimangira ko hari
amafaranga menshi ya Leta yashowe mu myiteguro no kwitabira iri rushanwa, bityo
hakaba hakenewe kumenya icyagenze nabi no gushyiraho ingamba zo kwirinda ko
byazongera kubaho.
Yagize ati: "Ntabwo natunguwe gusa n'ibi
byabaye, ahubwo byanteye urujijo rukomeye. Minisiteri ikwiye gukora iperereza
ryimbitse ku byabaye, igasesengura impamvu ndetse igategura ingamba zo
kuvugurura imiyoborere ya siporo."
Nyuma y'aya magambo ya Perezida, umutoza mukuru
w'ikipe y'Igihugu, Hong Myung-bo, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye, avuga ko
ari we wemera inshingano zose z'uko ikipe ititwaye neza.
Yagize ati: "Ntabwo byari byoroshye kwemera aka
kazi, ariko nakoze ibishoboka byose. Ubu mfashe icyemezo cyo kwegura
kandi nemera inshingano zose z'uko twitwaye muri iri rushanwa."
Hong Myung-bo, wabaye umwe mu bakinnyi b'ibihe byose
bakomeye muri Koreya y'Epfo, yari yaragizwe umutoza w'iyi kipe mu 2024 ndetse
ayigeza mu Gikombe cy'Isi idatsinzwe mu mikino yo gushaka itike.
Icyakora, muri iri rushanwa mu matsinda Koreya y'Epfo yakoreye amanota atatu gusa mu mikino itatu yakinnye.
Yatsinze Czech Republic, itsindwa na Mexico ndetse na Afurika y'Epfo, bityo
inanirwa kugera muri 1/16.
Perezida Lee yanongeye kunenga uburyo Ishyirahamwe
ry'Umupira w'Amaguru muri Koreya y'Epfo (KFA) ryahisemo Hong Myung-bo
nk'umutoza, agaragaza ko bishoboka ko ubushobozi butahawe agaciro uko bikwiye
mu ifatwa ry'icyo cyemezo.
Kugeza ubu, Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Koreya y'Epfo ntiriragira icyo ritangaza ku byo Perezida yavuze no ku iyegura rya Hong Myung-bo.

