Mu butumwa yanyujije ku
rubuga rwe rwa X ku wa 2 Nzeri 2026, Perezida Doumbouya yavuze ko umwana
yavutse mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, ahagana saa 2:00 za mu gitondo.
Yagize ati: “Imana
ishimwe, njye n’umugore wanjye twishimiye kwakira umwana w’umukobwa.”
Perezida Doumbouya kandi
yavuze ko umufasha we n’umwana bameze neza, ashimira Imana ndetse
n’ababakurikiraniye hafi muri iki gihe.
Yashimiye kandi abaturage
ba Guinée ku masengesho yabo, avuga ko yabashimiye ku nkunga n’urukundo
bakomeje kugaragariza umuryango we.
Ati: “Ku baturage banjye, amasengesho yanyu yabanye na twe, mwarakoze. Imana ihe umugisha ingo zanyu nk’uko yawuhaye urwanjye.”
Uyu mwana abaye umwana wa
5 mu muryango wa Perezida Mamadi Doumbouya, wari usanzwe afite abana bane.

Perezida wa Guinée Mamadi
Doumbouya yibarutse umwana w’umukobwa
