Ubu busabe bwatanzwe na Jamie Raskin, umwe mu badepite bakomeye b’Abademokarate, wasabye FIFA kugeza ku wa 9 Kanama 2026 iba yamugejejeho inyandiko zose zigaragaza uburyo yakoranaga na Trump, abo bakorana ndetse n’Ikigo cya Trump Organization.
Impamvu Infantino ari gukorwaho iperereza
Mu mezi yabanje Igikombe cy’Isi cya 2026 cyabereye muri Amerika, Mexico na Canada, Infantino yakoze ibikorwa byinshi byafashwe nk’ibigaragaza ko ashaka kwiyegereza Trump.
Muri byo harimo kumuha igihembo gishya cya "FIFA Peace Prize", gufungura ibiro bya FIFA muri Trump Tower i New York, ndetse no guhindura gahunda y’ikorwa ry’itombora ry’Igikombe cy’Isi, rikimurirwa muri John F. Kennedy Center i Washington D.C., ahagenzurwa n’ubutegetsi bwa Trump.
Ibi byiyongereye ku makuru yavuzwe cyane mu Gikombe cy’Isi, ubwo Trump yahamagaraga Infantino amusaba gusuzuma ihagarikwa ry’umukinnyi w’Ikipe ya Amerika, Folarin Balogun. Nyuma y’icyo kiganiro, FIFA yatangaje ko Balogun yemerewe gukina, nubwo yashimangiye ko icyemezo cyafashwe mu bwigenge.
Bashaka impano zose zahawe Trump
Mu ibaruwa yoherejwe kuri Infantino, Jamie Raskin yasabye FIFA gutanga urutonde rw’ibintu byose bifite agaciro yaba yarahaye Trump, abo mu muryango we, abayobozi b’ubutegetsi bwe cyangwa Trump Organization. Harimo amafaranga, impano, ibihembo, ubutumire mu birori ndetse n’ibindi byose bishobora gufatwa nk’inyungu bahawe.
Yananasabye kandi gutanga urutonde rw’abantu bose binjiye mu biro bya FIFA biri i Miami n’i New York, ndetse n’ubutumwa bwose bwandikiranyijwe hagati y’abakozi ba FIFA n’abahagarariye ubutegetsi bwa Trump, harimo n’ubwo bohererezanyije kuri WhatsApp, Signal, Telegram, X na Truth Social.
White House yasubije yibasira Raskin
Ubutegetsi bwa Trump ntibwishimiye ibi birego. Umuvugizi wa White House, Davis Ingle, yavuze ko Jamie Raskin ari umuntu ushaka gusebya ibyo Trump yagezeho.
Yagize ati: "Nta wundi Perezida wari kubasha gutegura neza Igikombe cy’Isi cya 2026 nk’uko Donald Trump yabikoze. Cyinjije miliyari z’amadolari, cyazamuye ubukungu bw’imijyi yakiriye imikino kandi cyabaye mu mutekano usesuye."
Nubwo kuri ubu Abademokarate badafite ubushobozi bwo guhatira Infantino kwitaba komisiyo kuko ari mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, impuguke zivuga ko ibintu bishobora guhinduka nyuma y’amatora ateganyijwe mu Ugushyingo 2026.
Nibaramuka bongereye kugira ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, Jamie Raskin ashobora guhabwa ububasha bwo gutanga impapuro zitegeka abantu kwitaba (subpoena), bigatuma FIFA ihatirwa gusobanura byinshi ku mubano wayo na Trump.
Mu ibaruwa ye, Raskin yanagarutse ku cyemezo cya Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika cyo guhagarika gukurikirana bamwe mu bakekwagaho ruswa muri FIFA, avuga ko bishobora kuba bifitanye isano n’umubano wa hafi Infantino yagiranye na Trump nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora Amerika.
Uyu mudepite yavuze ko ibikorwa byose FIFA yakoze bishobora kuba byari bigamije gushimisha Perezida Trump kugira ngo afate imyanzuro ifitiye iri shyirahamwe akamaro, ibintu asanga bikwiye gukorwaho iperereza.

Perezida wa FIFA ashobora kwisobanura imbere y'Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika kubera umubano afitanye na Gianni Infantino
