Ku wa Gatanu w’iki Cyumweru ni bwo Infatino yizihije imyaka 10 ayobora FIFA kuva atowe bwa mbere muri 2016. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yashimiye buri umwe wamufashije muri uru rugendo ndetse avuga ko nta kintu bakora ari bonyine bityo ko ashimira abafite aho baruye n’umupira w’amaguru bose.
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice yashimiye Gianni Infatino kuri iyi myaka 10 amaze ayobora FIFA. Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: ”Mu izina rya FERWAFA n’umuryango mugari w’umupira w’amaguru mu Rwanda ndagushimira, Perezida Gianni Infantino, ku bw’imyaka 10 y’ubuyobozi bw’indashyikirwa mumaze muri FIFA.”
Yavuze ko icyerekezo cye cyagize uruhare rugaragara mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda binyuze muri gahunda zitandukanye. Ati: ”Icyerekezo cyanyu cyagize uruhare rugaragara mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda binyuze muri gahunda zirimo FIFA Forward, FIFA Arena, Talent Development Scheme na FIFA Series, bikaba byarafashije mu gukomeza ibikorwa remezo no guteza imbere impano z’abato.”
Yamushimiye kandi ku bwo gukomeza guteza imbere ruhago ndetse avuga ko biteguye gukomeza ubufatanye bwiza basanzwe bafitanye.
Ati: ”Turabashimira byimazeyo ku bwo gukomeza kwiyemeza guteza imbere ruhago ku rwego rw’Isi yose. Twongeye kubifuriza isabukuru nziza y’iyi ntambwe y’imyaka 10, kandi dutegereje gukomeza ubufatanye bwiza dusanzwe dufitanye.”

Perezida wa FERWAFA yashimiye Gianni Infatino umaze imyaka 10 ayobora FIFA

