Perezida wa Burkina Faso agiye kwinjira mu mupira w’amaguru nubwo FIFA ishobora kubibahanira

Imikino - 06/10/2026 1:33 PM
Share:

Umwanditsi:

Perezida wa Burkina Faso agiye kwinjira mu mupira w’amaguru nubwo FIFA ishobora kubibahanira

Perezida wa Burkina Faso, Ibrahim Traoré, yatangaje ko Leta ye igiye kugira uruhare rutaziguye mu miyoborere n’iterambere ry’umupira w’amaguru, nubwo bishobora gutuma igihugu gifatirwa ibihano na FIFA.

Traoré yavuze ko Leta itagishoboye gukomeza kurebera kure ibibazo biri mu mupira w’amaguru, ahubwo ko igihe kigeze kugira ngo igire uruhare mu kuwunoza no kuwuteza imbere. Ati: “Nta yandi mahitamo dufite; tugomba kubigiramo uruhare, kabone n’iyo twahagarikwa cyangwa tutahagarikwa.”

Yasobanuye ko uruhare rwa Leta rutagamije gusa kwivanga mu miyoborere y’umupira, ahubwo ko rugamije kunoza imikorere yawo, guteza imbere ibikorwa remezo, gushyigikira abakinnyi no gushyiraho uburyo bwiza bwatuma impano z’Abanya-Burkina Faso zitera imbere.

Yagize ati: “Tugiye gushyiramo imbaraga nshya kugira ngo abantu barusheho koroherwa kandi bashobore gutanga umusaruro wabo wose.”

Icyemezo cya Leta ya Burkina Faso gishobora gutuma habaho amakimbirane hagati yayo na FIFA, kuko amategeko y’iyi mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi abuza Leta kwivanga mu mikorere y’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru.

Bityo, mu gihe Leta yaba ifashe mu buryo butaziguye inshingano zo kuyobora cyangwa gucunga Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Burkina Faso, igihugu gishobora guhura n’ibihano bya FIFA, birimo no guhagarikwa mu marushanwa mpuzamahanga.

Nubwo bimeze gutyo, Traoré asa n’uwiteguye guhangana n’ingaruka zishobora guterwa n’iki cyemezo. Ubuyobozi bwe bushimangira ko impinduka zigamije kuvugurura imikorere y’umupira w’amaguru, guteza imbere ibikorwa remezo no gushyiraho urufatiro rw’iterambere rirambye ry’uyu mukino muri Burkina Faso.

Perezida wa Burkina Faso agiye kwinjira mu mupira w’amaguru nubwo FIFA ishobora kubibahanira


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...