Traoré yavuze ko Leta itagishoboye gukomeza kurebera
kure ibibazo biri mu mupira w’amaguru, ahubwo ko igihe kigeze kugira ngo igire
uruhare mu kuwunoza no kuwuteza imbere.
Yasobanuye ko uruhare rwa Leta
rutagamije gusa kwivanga mu miyoborere y’umupira, ahubwo ko rugamije kunoza
imikorere yawo, guteza imbere ibikorwa remezo, gushyigikira abakinnyi no
gushyiraho uburyo bwiza bwatuma impano z’Abanya-Burkina Faso zitera imbere.
Yagize ati: “Tugiye gushyiramo imbaraga nshya kugira
ngo abantu barusheho koroherwa kandi bashobore gutanga umusaruro wabo wose.”
Icyemezo cya Leta ya Burkina Faso gishobora gutuma
habaho amakimbirane hagati yayo na FIFA, kuko amategeko y’iyi
mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi abuza Leta kwivanga mu mikorere
y’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru.
Bityo, mu gihe Leta yaba ifashe mu buryo butaziguye
inshingano zo kuyobora cyangwa gucunga Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri
Burkina Faso, igihugu gishobora guhura n’ibihano bya FIFA, birimo no
guhagarikwa mu marushanwa mpuzamahanga.
Nubwo bimeze gutyo, Traoré asa n’uwiteguye guhangana n’ingaruka zishobora guterwa n’iki cyemezo. Ubuyobozi bwe bushimangira ko impinduka zigamije kuvugurura imikorere y’umupira w’amaguru, guteza imbere ibikorwa remezo no gushyiraho urufatiro rw’iterambere rirambye ry’uyu mukino muri Burkina Faso.
Perezida wa Burkina Faso agiye kwinjira mu mupira w’amaguru nubwo FIFA ishobora kubibahanira
