Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 12
Gashyantare 2023, nibwo Rayon Sports yatsinze APR FC mu mukino w'umunsi wa 19
wa shampiyona.
Ni umukino wabereye mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo
urangira Rayon Sports itsinze APR FC igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na
Ngendahimana Eric ku munota wa 34.
Wari umugoroba w'igitangaza, ijoro ry'amateka, imyato
idasanzwe ku bakunzi ba Rayon Sports bari barwaye APR FC kuburyo butavugwa.
Perezida
Uwayezu Jean yumvise uburyohe bwa Rayon Sports
Tariki 24 Ukwakira 2020, nibwo Fidele yatorewe
kuyobora Rayon Sports mu gihe cy'imyaka ine (4) iri imbere. Icyo gihe, Rayon Sports
yari imaze umwaka idatsinda APR FC ndetse ikaba yaraherukaga igikombe cya
shampiyona mu mwaka w'imikino 2018-19.
Bigendanye n'uko ikipe yari imeze, ntabwo utwo duhigo twahagaze,
kuko n'ubwo Fidele yari amaze kuba umuyobozi wa Rayon Sports, ikipe yakomeje
gutsindwa na APR FC umusubirizo.
Uwayezu Jean Fidele yari amaze kuva kuri sitade
inshuro ine (4) ataratsinda APR FC kuko mu mikino 4 ya shampiyona bari bamaze
gukina, yatsinzwemo 3 anganya 1.
Ubwo umukino warangiraga, Jean Fidele ibyishimo
byamusaze, amarangamutima amwanga munda amanuka mu kibuga asanganira abakinnyi
abafasha kwishima.
Abafana batangiye kuririmba uyu muyobozi bari bamaze
iminsi batavuga rumwe, ariko igitego cya Ngendahimana Eric cyongera kubahuza.
Jean Fidele yagize urugendo rutoroshye byumwihariko ku
bakunzi ba Rayon Sports bazi imodoka ye, kuko kugera i Kigali nibura
yakoresheje amasaha 5 kubera guhagarikwa n'abafana bari basazwe n'ibyishimo.
Mu myaka hafi itatu Jean Fidele ayoboye Rayon Sports,
ntarabasha kwegukana igikombe cya shampiyona cyangwa se icy'amahoro.
Nta bindi byinshimo yari yagahaye abakunzi ba Rayon
Sports usibye umunezero yabahaye kuri iki Cyumweru.
Ndetse bishobora kuzaba bimwe mu bihe by'ingenzi
bizaranga ingoma ye. Mu mikino hafi 6 ya shampiyona Rayon Sports igomba kuzahura
na APR FC ku ngoma ya Jean Fidele, bari bageze ku mukino wa 4 batarayitsinda.
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele aganira na Isimbi nyuma y'umukino, yavuze ko gutsinda APR FC ari ibintu bisanzwe kuko ari ikipe nk'izindi.
Yagize ati "APR FC ni ikipe dukunze guhangana, kuba tuyitsinze twari tumaze igihe tutayitsinda ni ibyishimo ariko nta gitangaza kirimo kuko ni ikipe nk'izindi."

Perezida wa Rayon Sports, Jean Fidele yashyizwe hejuru n'abakinnyi be, harimo n'abo yaguze bitavugwaho rumwe
Mu mikino ine (4) aya makipe aheruka gukinira hanze ya Kigali, Rayon Sports yatsinze imikino 3 itsindwa umwe
Bwa mbere kuva yafata ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu yatambagiye ikibuga ashize amanga, ndetse yizeye ko nta muntu ugomba kumuvuga nabi

Abafana bari bamaze iminsi basaba Perezida wa Rayon Sports ko umutoza yirukanwa, ariko bavuye i Huye biyunze