Perezida Uwayezu Jean Fidèle yasogongeye ku rwunyunyu rwa Rayon Sports

Imikino - 13/02/2023 8:44 AM
Share:

Umwanditsi:

Perezida Uwayezu Jean Fidèle yasogongeye ku rwunyunyu rwa Rayon Sports

Kuva yahabwa inshingano zo kuyobora ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuye muri sitade yemye nyuma yo gutsinda APR FC bwa mbere mu mateka ye.

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023, nibwo Rayon Sports yatsinze APR FC mu mukino w'umunsi wa 19 wa shampiyona.

Ni umukino wabereye mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo urangira Rayon Sports itsinze APR FC igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Ngendahimana Eric ku munota wa 34.

Wari umugoroba w'igitangaza, ijoro ry'amateka, imyato idasanzwe ku bakunzi ba Rayon Sports bari barwaye APR FC kuburyo butavugwa.

Perezida Uwayezu Jean yumvise uburyohe bwa Rayon Sports

Tariki 24 Ukwakira 2020, nibwo Fidele yatorewe kuyobora Rayon Sports mu gihe cy'imyaka ine (4) iri imbere. Icyo gihe, Rayon Sports yari imaze umwaka idatsinda APR FC ndetse ikaba yaraherukaga igikombe cya shampiyona mu mwaka w'imikino 2018-19.

Bigendanye n'uko ikipe yari imeze, ntabwo utwo duhigo twahagaze, kuko n'ubwo Fidele yari amaze kuba umuyobozi wa Rayon Sports, ikipe yakomeje gutsindwa na APR FC umusubirizo.

Uwayezu Jean Fidele yari amaze kuva kuri sitade inshuro ine (4) ataratsinda APR FC kuko mu mikino 4 ya shampiyona bari bamaze gukina, yatsinzwemo 3 anganya 1.

Ubwo umukino warangiraga, Jean Fidele ibyishimo byamusaze, amarangamutima amwanga munda amanuka mu kibuga asanganira abakinnyi abafasha kwishima.

Abafana batangiye kuririmba uyu muyobozi bari bamaze iminsi batavuga rumwe, ariko igitego cya Ngendahimana Eric cyongera kubahuza.

Jean Fidele yagize urugendo rutoroshye byumwihariko ku bakunzi ba Rayon Sports bazi imodoka ye, kuko kugera i Kigali nibura yakoresheje amasaha 5 kubera guhagarikwa n'abafana bari basazwe n'ibyishimo.

Mu myaka hafi itatu Jean Fidele ayoboye Rayon Sports, ntarabasha kwegukana igikombe cya shampiyona cyangwa se icy'amahoro.

Nta bindi byinshimo yari yagahaye abakunzi ba Rayon Sports usibye umunezero yabahaye kuri iki Cyumweru.

Ndetse bishobora kuzaba bimwe mu bihe by'ingenzi bizaranga ingoma ye. Mu mikino hafi 6 ya shampiyona Rayon Sports igomba kuzahura na APR FC ku ngoma ya Jean Fidele, bari bageze ku mukino wa 4 batarayitsinda.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele aganira na Isimbi nyuma y'umukino, yavuze ko gutsinda APR FC ari ibintu bisanzwe kuko ari ikipe nk'izindi. 

Yagize ati "APR FC ni ikipe dukunze guhangana, kuba tuyitsinze twari tumaze igihe tutayitsinda ni ibyishimo ariko nta gitangaza kirimo kuko ni ikipe nk'izindi."

Perezida wa Rayon Sports, Jean Fidele yashyizwe hejuru n'abakinnyi be, harimo n'abo yaguze bitavugwaho rumwe

Mu mikino ine (4) aya makipe aheruka gukinira hanze ya Kigali, Rayon Sports yatsinze imikino 3 itsindwa umwe
Bwa mbere kuva yafata ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu yatambagiye ikibuga ashize amanga, ndetse yizeye ko nta muntu ugomba kumuvuga nabi

Abafana bari bamaze iminsi basaba Perezida wa Rayon Sports ko umutoza yirukanwa, ariko bavuye i Huye biyunze

Kanda hano urebe amafoto menshi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...