Perezida
wa DRC, Antoine Felix Tshisekedi yasabye ko yahuza amaboko na Perezida Kagame agasaba
M23 guhagarika imirwano kuko iri gutwara ubuzima bw’abaturage benshi ba DRC.
Yagize
ati “Nta rirarenga ngo dukore ibyiza bikwiye. Mfatanyije n’iri huriro, ndabwira
wowe Nyakubahwa Perezida ko nkuramburiye ukuboko ngo twubake amahoro arambye.
Icyo bisaba ni uko mutanga itegeko ku ngabo za M23, zishyigikiwe n’igihugu
cyanyu, guhagarika izi ntambara zimaze gutwara ubuzima bwa benshi.”
Perezida
Antoine Felix Tshisekedi avuga ko ibyifuzo yari afite byo gukomeza gusabira ibihano
u Rwanda abihagarika hanyuma agategereza igisubizo niba Perezida Kagame agiye
kumufasha guhagarika intambara mu burasirazuba bwa DRC. Ibi byose yabivugiye mu
nama ya Global Gateway Forum 2025 iri kubera mu Bubiligi.
Kuva umwuka mubi watutumba mu burasirazuba bwa DRC kugeza habaye intambara na n'ubu igikomeje, u Rwanda ntirwahwemye kugaragaza ko Leta ya DRC ikwiye gufata abaturage bayo kimwe kandi ko umuti wo guhagarika intambara barimo ari bo bawufite aho gutekereza ko u Rwanda ari rwo rwihishe inyuma y’ibitagenda neza mu gihugu cyabo.
Perezida Tshisekedi yongeye guhurira na Perezida Kagame i Bruxelle mu Bubiligi nyuma y'uko yavuze ko batazigera bahura