Donald Trump akomeje gukora ibishoboka byose ngo intambara imaze igihe kinini hagati ya Ukraine n’u Burusiya ihagarare. Trump yahuye na Putin w’u Burusiya muri Alaska ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ubundi ku wa Mbere w’iki ahura na Volodymr Zelenskyy muri White House.
Ejo ubwo Perezida wa Amerika yaganiraga na Fox News yavuze ko naramuka ahuje impande zombi intambara igahagarara agakiza ubuzima bw’abantu ibihumbi 7 bapfa mu cyumweru, azajya mu ijuru.
Ati: ”Nindamuka nshoboye gukiza abantu 7,000 bicwa mu cyumweru ntekereza ko bizaba ari ibintu byiza. Ndashaka kugerageza kugera mu ijuru niba bishoboka, ndumva ntakora neza. Ariko niba nshobora kugera mu ijuru, iyi izaba imwe mu mpamvu”.
Donald Trump yavuze ibi nyuma y’uko yaherukaga gutangaza ko akwiriye igihembo cy’abaharaniye amahoro ku Isi cyitiriwe Nobel (Nobel Peace Prize) bitewe n’imbaraga ari gushyira mu gukemura ikibazo kiri hagati ya Ukraine n’u Burusiya.