Perezida Trump yahagaritse ingendo z’abaturuka mu bihugu 7 bya Afurika

Hanze - 05/06/2025 10:11 AM
Share:

Umwanditsi:

Perezida Trump yahagaritse ingendo z’abaturuka mu bihugu 7 bya Afurika

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyize umukono ku iteka rishya rikumira abaturage b’ibihugu 12, birimo birindwi byo muri Afurika, kwinjira ku butaka bwa Amerika.

Mu butumwa yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Kamena 2025, Trump yavuze ko icyo cyemezo kigamije kurinda umutekano w’igihugu. Yagize ati: “Ntabwo tubakeneye. Ntidushaka ko abantu bashaka kutugirira nabi binjira mu gihugu cyacu.”

Iri teka rishya riza rikurikira andi mategeko akomeye Trump aherutse gushyiraho kuva yatangira manda ye ya kabiri, arimo guhagarika ubuhungiro ku mupaka wa Mexique, kwima visa abanyeshuri mpuzamahanga bashaka kwiga muri Harvard University, ndetse no gutangiza ibikorwa byo gufata abimukira batujuje ibisabwa hirya no hino muri Amerika.

Ibihugu byafatiwe ibihano bikakaye

Ibihugu birindwi byo muri Afurika byafatiwe ibihano birimo kubuza burundu abaturage babyo kwinjira muri Amerika:

  • Tchad
  • Congo
  • Guinée Équatoriale
  • Erythrée
  • Libya
  • Somalia
  • Sudani

Ibindi bihugu biri kuri uru rutonde ni Afuganisitani, Birimaniya (Myanmar), Haiti, Irani, na Yemeni.

Trump kandi yashyizeho ibihano bidasanzwe ku baturuka mu bindi bihugu birindwi birimo u Burundi, Cuba, Laos, Sierra Leone, Togo, Turkmenistan, na Venezuela, aho bamwe bazemererwa kwinjira gusa mu bihe bidasanzwe kandi basuzumwe by’umwihariko.

Impamvu z’iki cyemezo

Trump yasobanuye ko ibihugu byafatiwe ibi bihano byagaragayeho kubura ubushobozi bwo gutanga amakuru yizewe y’abagenzi, kubura ubufatanye mu mutekano wa visa, ndetse no kugaragaraho ibikorwa by’iterabwoba.

Yatangaje kandi ko uru rutonde rushobora kuzongerwaho ibindi bihugu mu gihe bizagaragaraho ibibazo nk’ibyo.

Igihe bizatangirira gushyirwa mu bikorwa

Iri teka rizatangira kubahirizwa ku wa 9 Kamena 2025 saa 6:01 za mu gitondo ku isaha ya Washington DC (0401 GMT). Visa zose zizatangwa mbere y’iyo tariki zizakomeza kugira agaciro.

Icyo bivuze ku Banyafurika n’abimukira

Iri teka rikomeje guteza impaka ndende, cyane cyane mu banyapolitiki, impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu, ndetse no mu baturage bakomoka muri Afurika baba muri Amerika.

Abasesenguzi bemeza ko iri teka rishobora kongera igitutu ku bimukira b’Abanyafurika, bakomeza kugaragara nk’abateye impungenge, mu gihe benshi barimo kwiyubakira ubuzima no gutanga umusanzu wabo mu muryango nyamerika.

Ni ubwa kabiri Trump ashyizeho iteka ryo gukumira abaturage b’ibihugu bimwe na bimwe, ibintu bikomeje kumuranga nk’umuyobozi wibanda ku kurinda imbibi za Amerika, ndetse akagaragaza ubushake bucye ku mikoranire n’ibihugu byo mu bice by’Isi bikiri mu nzira y’amajyambere.

Perezida Donald Trump yafungiye amazi n'umuriro abakomoka mu bihugu 7 bya Afurika batekerezaga kwerekeza muri Amerika


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...