Mu butumwa yashyize hanze
kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Kamena 2025, Trump yavuze ko icyo cyemezo kigamije kurinda umutekano
w’igihugu. Yagize ati: “Ntabwo
tubakeneye. Ntidushaka ko abantu bashaka kutugirira nabi binjira mu gihugu
cyacu.”
Iri teka rishya riza
rikurikira andi mategeko akomeye Trump aherutse gushyiraho kuva yatangira manda
ye ya kabiri, arimo guhagarika ubuhungiro ku mupaka wa Mexique, kwima visa
abanyeshuri mpuzamahanga bashaka kwiga muri Harvard University, ndetse no
gutangiza ibikorwa byo gufata abimukira batujuje ibisabwa hirya no hino muri
Amerika.
Ibihugu byafatiwe ibihano
bikakaye
Ibihugu birindwi byo muri
Afurika byafatiwe ibihano birimo kubuza burundu abaturage babyo kwinjira muri
Amerika:
- Tchad
- Congo
- Guinée
Équatoriale
- Erythrée
- Libya
- Somalia
- Sudani
Ibindi bihugu biri kuri
uru rutonde ni Afuganisitani, Birimaniya (Myanmar), Haiti, Irani, na Yemeni.
Trump kandi yashyizeho ibihano bidasanzwe ku baturuka mu
bindi bihugu birindwi birimo u Burundi,
Cuba, Laos, Sierra Leone,
Togo, Turkmenistan, na Venezuela,
aho bamwe bazemererwa kwinjira gusa mu bihe bidasanzwe kandi basuzumwe
by’umwihariko.
Impamvu z’iki cyemezo
Trump yasobanuye ko
ibihugu byafatiwe ibi bihano byagaragayeho kubura ubushobozi bwo gutanga amakuru yizewe y’abagenzi, kubura ubufatanye mu mutekano wa visa,
ndetse no kugaragaraho ibikorwa
by’iterabwoba.
Yatangaje kandi ko uru
rutonde rushobora kuzongerwaho ibindi bihugu mu gihe bizagaragaraho ibibazo
nk’ibyo.
Igihe bizatangirira
gushyirwa mu bikorwa
Iri teka rizatangira
kubahirizwa ku wa 9 Kamena 2025 saa
6:01 za mu gitondo ku isaha ya Washington DC (0401 GMT). Visa zose
zizatangwa mbere y’iyo tariki zizakomeza kugira agaciro.
Icyo bivuze ku
Banyafurika n’abimukira
Iri teka rikomeje guteza
impaka ndende, cyane cyane mu banyapolitiki, impirimbanyi z’uburenganzira bwa
muntu, ndetse no mu baturage bakomoka muri Afurika baba muri Amerika.
Abasesenguzi bemeza ko
iri teka rishobora kongera igitutu ku bimukira b’Abanyafurika, bakomeza
kugaragara nk’abateye impungenge, mu gihe benshi barimo kwiyubakira
ubuzima no gutanga umusanzu wabo mu muryango nyamerika.
Ni ubwa kabiri Trump ashyizeho iteka ryo gukumira abaturage b’ibihugu bimwe na bimwe, ibintu bikomeje kumuranga nk’umuyobozi wibanda ku kurinda imbibi za Amerika, ndetse akagaragaza ubushake bucye ku mikoranire n’ibihugu byo mu bice by’Isi bikiri mu nzira y’amajyambere.