Uru ruzinduko ruzaba ku butumire bw’u Bushinwa, kandi ruje nyuma y’imyaka irenga umunani kuva Trump agiriye uruzinduko rwa mbere muri icyo gihugu. Itariki zarwo zemejwe n’umwe mu bayobozi ba White House ku wa Gatanu.
Mu mezi ashize, Trump na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, bombi bavuze ko itumanaho hagati y’ibihugu byombi rimeze neza, rikaba ryarasobanuwe nk’“iridasanzwe” ku ruhande rwa Trump ariko rikaba “ryiza” ku ruhande rwa Xi.
Trump yavuze ko uru ruzinduko ruzaba rudasanzwe, agaragaza ko ruzaba rufite uburemere bukomeye mu mubano w’ibihugu byombi.
Itangazwa ry’uru ruzinduko ryabaye mbere gato y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rufata icyemezo cyo gukuraho imisoro y’inyongera (tariffs) Trump yari yarashyize ku bihugu bitandukanye ku isi. Iyi misoro Trump yayikoresheje nk’uburyo bwo gushyira igitutu ku bindi bihugu ngo bishyigikire politiki ze.
Biteganyijwe ko ibijyanye n’imisoro n’ubucuruzi bizaganirwaho cyane i Beijing, cyane cyane ku bijyanye n’uko u Bushinwa bwakiriye iterabwoba rya Amerika ryo guhagarika kugura soya, yari imwe mu bicuruzwa Amerika yoherezaga cyane mu Bushinwa.
Mu gihe gishize, u Bushinwa bwakiriye abandi bayobozi b’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi, barimo Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, watangaje amasezerano mashya y’ubucuruzi ndetse no gukuraho itegeko rya Canada ryabuzaga kugura imodoka z’amashanyarazi zikorerwa mu Bushinwa.
U Bushinwa bukomeje kohereza ku masoko mpuzamahanga imodoka nyinshi zikoresha amashanyarazi, nyuma y’ishoramari rinini bwashyize mu ikoranabuhanga rishya n’ingufu zisubira (renewable energy). Ibi bishobora kurushaho kugaragaza itandukaniro n’Amerika, aho Trump akomeje gushyira imbaraga mu gukoresha ingufu za peteroli n’andi mavuta y’ibimera by’inyamaswa (fossil fuels).
Hagati aho, Amerika ikomeje kugurisha intwaro no gutera inkunga Taiwan, igihugu u Bushinwa buvuga ko kigomba kongera kwiyunga na bwo ku ngufu cyangwa mu bundi buryo.
Uru ruzinduko ruzaba ari urwa mbere Trump agiriye mu Bushinwa nyuma y’icyorezo cya COVID-19. Icyo gihe, Trump yari yarise icyo cyorezo “virusi y’Abashinwa,” ndetse anagabanya ubukana bwacyo muri Amerika, aho abarenga miliyoni imwe bahasize ubuzima.
Kuva u Bushinwa bwafungura imipaka yabwo muri Mutarama 2023, nyuma y’igihe kirekire cy’ingamba zikomeye bwo kwirinda icyorezo, bwagaragaje kongera gufungura imiryango ku isi.
Bwongeye kwakira abanyapolitiki batandukanye, ndetse bunafungurira amarembo abahanzi n’abanyamurongo wa internet (live streamers) bo muri Amerika, barimo Hasan Piker na Darren Watkins Jr uzwi nka Speed. Hari kandi Abanyamerika benshi batangiye gukoresha imbuga nkoranyambaga zo mu Bushinwa.
Aljazeera yanditse ko uru ruzinduko rwa Trump rutegerejweho kuzagira uruhare rukomeye mu mubano w’Amerika n’u Bushinwa, cyane cyane mu by’ubucuruzi, politiki n’umutekano mpuzamahanga.


Perezida Trump agiye gusura u Bushinwa
